Bamwe mu banyeshuri bahuye n’ibiza bakeneye ubufasha bw’ibikoresho

Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.

Imanirahari Adeline ni umukobwa wiga mu cyiciro rusanze cy’amashuri yisumbuye. Ubwo yari agiye gufata ibikoresho by’ishuri byatanzwe n’umuryango CAFO ugizwe n’urubyiruko rwita ku buzima n’uburezi ruri muri gahunda bise ‘Back to school campaign’, yabwiye Kigali Today ko nubwo bishimira gufata ibikoresho hari abandi bana batashoboye kugaruka ku ishuri kubera ko babuze ubushobozi.

Agira ati « Badufashije kuko nta bikoresho dufite, imyenda yaragiye, ibikoresho byaragiye ndetse n’imitungo yacu yaragiye, ababyeyi badushakiye bikeya tugaruka ku ishuri ariko hari abandi bana bataje kuko imiryango yabo yabuze ubushobozi bwatuma babona ibikoresho bazana ku ishuri.»

Imanirahari avuga ko ibiza byabaye mu Karere ka Rubavu byagize ingaruka ku miryango bavukamo ndetse na bo ingaruka zibageraho kuko iyo baje ku ishuri badafite ibikoresho bituma batiga neza, ndetse n’iyo bari kwiga bazi ko bataha ntibabone ibyo bakeneye ngo ntibiga neza.

Imanirahari avuga ko inzu y’umuturanyi yaje ikagwa ku yabo bituma ibyo bari batunze byangirika kandi bagenda babona ibikoresho uko abagiraneza bagenda babitanga.

Ati "Nk’ubu hari undi nzi witwa Dusengumuremyi Vestine wicaye kuko iwabo babuze ibikoresho, ananirwa kugaruka ku ishuri."

Undi mwana bigana avuga ko hari abana batashoboye kugaruka ku ishuri kubera ubushobozi kandi amashuri hari amafaranga yaka arebana n’igikoni bamwe mu babyeyi bananiwe gutanga.

Umwe mu babyeyi ufite abana batatu avuga ko yagaruye abana ku ishuri nyuma y’uko Umurenge umwemereye ubushobozi ariko ikigo cyari cyanze kubakira atabanje kwishyura amafaranga y’igikoni kandi atayafite.

Agira ati "Mfite abana batatu ndera b’umukobwa wanjye yansigiye, sinshoboye ndashaje ndetse mfite n’uburwayi, ariko umwana muto urangije amashuri y’inshuke namujyanye ku ishuri bansaba amafaranga, nyabuze mujyana mu rugo, cyakora nakomeje kujya ku murenge bemera ko muzana hano none bamuhaye n’ibikoresho ndashima Leta yacu."

Rusaro Clever, umwe mu bagize umuryango wa CAFO yabwiye Kigali Today ko basanzwe bakora ibikorwa byo kwita ku buzima n’uburezi aho bagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo.

Agira ati "Twahisemo kuza ahabereye ibiza, kugira ngo dufashe abana bagize ibyago bakagendesha ibikoresho by’ishuri, hano twafashije abana 40 kubona ibikoresho by’ishuri kuva ku makaye, imyambaro n’ibindi bakenera kandi biraboneka ko tugomba kuzagaruka kuko hari abana bakeneye gufashwa."

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, avuga ko ashima urubyiruko rwakusanyije ibikoresho byo guha abana bahuye n’ibiza, ariko avuga ko bakoze ibishoboka mu gufasha abana bahuye n’ibiza mu kugaruka ku ishuri nubwo ibyo batanga biba bidahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka