Amwe mu mashuri y’i Kigali agiye gufashwa kugenzura ihumana ry’umwuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ribinyujije kuri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na ryo (CNRU), rigiye gutanga ibyuma bipima ihumana ry’umwuka(sensors) kuri amwe mu mashuri y’i Kigali, nyuma yo guhugura abarimu n’abanyeshuri bayo.

Abanyeshuri barasobanurirwa ibijyanye n'ihumana ry'ikirere
Abanyeshuri barasobanurirwa ibijyanye n’ihumana ry’ikirere

Hari ubwo bazajya basabwa kwambara udupfukamunwa, mu gihe bigaragara ko umwuka urimo guhumekwa muri ako gace uhumanye ku rugero rukabije.

Progaramu ya UNESCO ishinzwe ubushakashatsi n’imicungire y’amazi (IHP) irimo kwigisha bamwe mu banyeshuri n’abakozi bo muri ibyo bigo, uburyo bazajya bagenzura ihumana ry’umwuka kugira ngo bajye baburira abandi.

Abarimu n’abanyeshuri bahuguwe ni abo muri Riviera High School riri i Rusororo, abo muri GS Camps Kigali (Nyarugenge), GS Rugando TSS (Kimihurura), GS Gikomero (Gasabo), GS Burema (Mageragere), GS Mburabuturo (Gikondo), GS Nyarurama (Jabana), hamwe na GS Rubingo TSS (Jali).

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya IHP yo kwigisha amashuri ibijyanye n’ihumana ry’umwuka, Murera Gisa, avuga ko nyuma yo kubaha ubumenyi, ayo mashuri azahabwa sensors ziyafasha kumenya ikigero cy’ihumana ry’umwuka mu gace akoreramo.

Murera agira ati "Umwuka uhumana mu buryo bubiri, hari imyuka ubwayo yanduza umwuka duhumeka, hakaba n’imikungugu iwuhumanya. Muri ibyo byombi ikibi cyane kurushaho ni umukungugu kuko amaso atawubona".

Ati "Iyo mikungugu yinjira mu myanya y’ubuhumekero igateza indwara zitandukanye zirimo inkorora, Asima, gucika intege kw’ibihaha, uko bitinda mu mubiri w’umuntu ntabone ubuvuzi, ni byo bivamo kanseri".

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu muri GS Rugando, Uwayo Aimé-Patrick avuga ko mu gihe hari imyotsi ituruka ku bintu birimo gushya, ku modoka zigenda cyangwa ku mukungugu, bizajya biba ngombwa kwambara agapfukamunwa.

Uwayo ati "Aho wakwambara agapfukamunwa ni igihe imodoka zigenda ziciragura ibyotsi bibi, kimwe n’uko hari aho unyura hari ivumbi ryinshi imodoka zikunda kunyura hatari kaburimbo, ndetse no kunyura ku nyubako ahantu bari kubaka, uriya mwuka w’isima ushobora kutwangiza mu bihaha".

Safari Peace wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Mburabuturo, avuga ko na bo bazirinda indwara z’ibicurane n’inkorora bambara udupfukamunwa, mu gihe babonye ko umwuka bahumeka wanduye.

Umuyobozi wa GS Mburabuturo, Sindayigaya Mathias, avuga ko iryo shuri rituriye ikibuga cy’umupira kibamo umukungugu, ariko hakaba ari na hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ivamo umwuka mubi ukomoka ku bishingwe n’imisarane.

UNESCO ivuga ko yatoranyije amashuri igomba guhugura no guha ibyuma bipima ihumana ry’umwuka, igendeye ku bikorwa bihegereye cyangwa ubushobozi abo banyeshuri bafite mu guhindura imyumvire ya benshi ku Isi.

UNESCO ivuga ko hakomeje gushakwa ubushobozi, bwo kwagurira iyo gahunda mu mashuri ari hirya no hino mu Ntara zose z’Igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko buri mwaka abatuye Isi barenga Miliyoni zirindwi bapfa bazize ihumana ry’umwuka, kandi abenshi bakaba ari abo mu bihugu bikennye, bitewe n’ibicanwa bibi cyangwa aho batuye/bakorera habi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka