Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yasobanuye ibyavuye mu bizamini
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yasobanuye ibyavuye mu bizamini

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagize ati "Muri aba banyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, uwagize ikigereranyo cyo hejuru ni ukuba afite 60, ntabwo ari amanota 60, hanyuma uwabashije kugera ku bipimo ngenderwaho yabonye ikigereranyo cy’amanota 9."

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2023 bari 80,892 ariko abitabiriye kubikora bangana na 80,525, bahwanye na 99.55%.

Abarangije mu burezi rusange batsinze ibizamini bangana na 95.4% muri 48,699 bakoze ikizamini, mu gihe mu mwaka ushize abari batsinze bari 94.6%.

Abarangije amashuri nderabarezi mu mwaka ushize batsinze ku kigero cya 99.9%, ubu abatsinze bakaba bari 99.7% muri 4,001 bakoze ikizamini.

Ni mu gihe abarangije amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro batsinze umwaka ushize bari 97.8%, naho abatsinze muri uyu mwaka wa 2023 bari ku rugero rwa 97.6% muri 28,192 bakoze ikizamini.

Mu bishimiye amanota y’ibizamini by’uyu mwaka wa 2023 hari Ishuri ry’Imyuga ryitwa "Centre For Champions TSS" ry’Umuryango "AEE-Rwanda" riri i Rwamagana, aho abaryizemo bose uko ari 105 ngo babonye amanota aza mu ya mbere.

Uwitwa Ntakinanirimana Elissa wabaye uwa mbere muri iryo shuri no ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ingufu, avuga ko agiye gukomeza kwiga uko yabyaza amazi amashanyarazi.

Ntakinanirimana Elissa wabaye uwa mbere mu Gihugu mu bijyanye n'ingufu, avuye guhembwa mudasobwa muri Minisiteri y'Uburezi
Ntakinanirimana Elissa wabaye uwa mbere mu Gihugu mu bijyanye n’ingufu, avuye guhembwa mudasobwa muri Minisiteri y’Uburezi

Habyarimana Canisius uyobora Centre for Champions, we avuga ko gutsinda kw’abanyeshuri byavuye ku gukorana kw’abarezi n’abayobozi mu micungire y’abanyeshuri no kubatera imbaraga.

Kubona inguzanyo ya buruse ntibihuzwa n’amanota menshi gusa

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu avuga ko nta manota ateye kimwe abantu bazashingiraho bemeza ko batsindiye buruse yo kwiga muri Kaminuza, kuko ngo kubona iyo nguzanyo bidashingiye gusa ku bwinshi bw’amanota ahubwo uyifuza azajya ayisaba.

Minisitiri Twagirayezu agira ati "Ababaza bati ’ese kuki hadahoraho amanota amwe buri gihe, buri wese akajya amenya ngo ’niba nagize aya nabonye buruse’, icyo navuga ni uko kubona iriya nguzanyo yo kwiga muri Kaminuza ntabwo bivuze ngo niba nabonye ano manota nzahita nyibona’, kuko murabizi ko isabwa."

Twagirayezu avuga ko umuntu uhabwa inguzanyo ya buruse abanza kwemerwa na Kaminuza, bigaterwa na none n’inguzanyo ihari uko ingana hamwe n’imyanya yabonetse muri Kaminuza, ndetse ko iyo mibare ihora ihinduka buri mwaka.

Abiga muri Champions TSS barimo kwitoza isomo ry'amashanyarazi
Abiga muri Champions TSS barimo kwitoza isomo ry’amashanyarazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Muraho neza ndifuza kumenya igihe bazatangirira gusaba inguzanyo

Niyoyita claude yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Muraho neza ndifuza kumenya igihe bazatangirira gusaba inguzanyo

Niyoyita claude yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Muraho neza ndifuza kumenya igihe bazatangirira gusaba inguzanyo

Niyoyita claude yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Ni byiza cyane uburezi bwo mu gihugu cyacu buri gutera imbere.dukomereze aho kabisa.

Damasc yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ndumukandida wakoze ikizamini gisoza amashuri ark amanota yasohotse nsanga mfite 31 nize electronic servic noe handinseko nzasubiramo na practice banyandikira ko ari F kand byizeye nz ko nabikoze nz

Niyonshutisimeon yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Amahoro, nge nize TOURISM gusa uburyo ayamanota abarwamo bwanyobeye. Umuntu ufite 60 wize Electronics urasanga afite 1 mu kinyarwanda, English,... Wagera kuri twebwe ugasanga siko byabazwe, mwamfasha?

Jo yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Nones ko mbona abana abenshi bagerageje ubwo barafatira kurangahe kugira go abana najye kwiga? Bagerageje gufatira kumanota make abana byarabakomereye pe

Alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nagiraga ngo mbaze uburyo cyangwa Link yokureba amanota kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwanze SDMS mwadufasha mukatumenyesha,murakoze.

NSANZUMUTWARE Sister yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka