Amajyepfo: Abanyeshuri 179 ntibitabiriye ibizamini ku munsi wa mbere

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abanyeshuri 179 batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange (Tronc Commun) n’abarangiza mu myuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Abanyeshuri mu kizamini cya Leta
Abanyeshuri mu kizamini cya Leta

Amakuru atangwa n’ishami rishinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hataramenyekana impamvu abo banyeshuri batitabiriye ibizamini ku munsi wa mbere, kandi ko bitakoroha ko utaje mu kizamini ashobora kugihabwa undi munsi.

Ibizamini bisoza umwaka w’amashuri icyiciro rusange, umwaka wa gatandatu n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, byatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Imibare ya mbere y’uko ibizamini byitabiriwe mu Ntara y’Amajyepfo, igaragaza ko abana 33,313 ari bo bari bategerejwe mu kizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ariko hakoze 33,206 bangana na 99.7%, kuko abana 107 batitabiriye ikizamini ku munsi wa mbere.

Naho mu bakora ikizamini gisoza icyiciro rusange, hari hategerejwe abana 12,564 ariko hakoze 12,534 bangana na 99.8% kuko hasibye abana 30.

Mu bakora ikizamini gisaza amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), hari hategerejwe abana 7,505 ariko hakoze 7,463 bangana na 99.4%, hakaba hasibye 42.

Muri rusange ubwitabire mu Ntara y’Amajyepfo buri hejuru ya 99% by’abana bose bagombaga kwitabira ikizamini cya Leta, hakaba hagiye kubaho gukurikirana impamvu zatumye abo bana kuko ngo zitaramenyekana.

Guverineri Kayitesi atangiza ikizamini
Guverineri Kayitesi atangiza ikizamini

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta mu kigo gishinzwe ibizamini (NESA), Camille Kanamugire, avuga ko kubera ko nta gahunda yo gukoresha ibizamini by’abakandida bigenga ku barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) ihari, abatitabiriye ibizamini bazasibira bakazakora umwaka utaha.

Naho abatitabiriye barangiza umwaka wa gatandatu hakazabaho gusuzuma impamvu zabateye kudakora ibizamini, bo boshobora gukora nk’abakandida bigenga, bigaragaye ko izo mpamvu zifite ishingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka