Abiga Tekinike beretswe ko ibyo biga bikenewe cyane mu iterambere ry’Igihugu

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye abiga ibyerekeranye na Tekinike kubikora neza kuko ari ibintu by’ingenzi, kandi ko ababyize bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, bikabafasha kwiteza imbere, bakanateza imbere Igihugu.

Ibi yabigarutseho tariki 19 Kamena 2023, ubwo yatangizaga ibizamini ngiro (ibyo bita pratique cyangwa se integrated assessments) bisoza amashuri yisumbuye (level 5 cyangwa Senior six) ku banyeshuri biga ibijyanye na tekiniki (Technical Secondary Schools - TSS).

Twagirayezu yitanzeho urugero, ati nanjye nigaga ubwubatsi (Engineering). Abarimu baratubwiraga ngo ubundi umwenjeniyeri ntakora amakosa, kubera ko iyo ayakoze abantu barapfa. Yabaga ashaka kuvuga ko iyo wubatse umuhanda cyangwa inzu nabi, byanze bikunze bigira ingaruka zikomeye.”

Ati “Rero dukeneye ko muduha icyizere ko nimujya hanze mukubaka umuhanda, mugakora amashanyarazi, mugakora n’ibindi byose mwize, bizadufasha gutera imbere kandi ibyo twubaka bikaramba, bigatanga n’umutekano ku babikoresha. Ibyo mwiga ni ibintu bikenewe cyane, ni ibintu twifuza ko bikorwa kandi neza.”

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yaganirije abanyeshuri biteguraga gutangira ibizamini
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yaganirije abanyeshuri biteguraga gutangira ibizamini

Ku bijyanye n’ubumenyi abarangiza mu bya tekinike baba bafite, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubumenyi mu byo bakora bugenda bwiyongera. Ati “Kubera ko n’iyo urebye, umubare munini wabo bahita babona akazi bakirangiza. Bivuze ko rero biga ibintu bikenewe ku isoko ry’umurimo. Ibijyanye n’uburyo banoza akazi aho bakora ni ibintu bikomeza kugenda bishyirwamo imbaraga, kuko ari ibintu biba birimo n’abantu benshi babikoramo.”

Abatangiye ibizamini ngiro ni abanyeshuri 26,482 hirya no hino mu gihugu, bikaba byakorewe kuri sites (ahantu) 183.

Kuri site ya IPRC Kicukiro bakoze ibizamini mu mashami atandukanye arimo nk’ikoranabuhanga mu itumanaho (telecommunication), ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi.

Twagirayezu Gaspard yasuzumye imiterere y'ibizamini abanyeshuri bahabwa
Twagirayezu Gaspard yasuzumye imiterere y’ibizamini abanyeshuri bahabwa

Rutayisire Iteto Elvine ni umwe mu bitabiriye ibi bizamini, akaba arangije muri Level 5 mu bwubatsi muri IPRC Kigali. Avuga ko nta mpungenge afite z’ibizamini kuko ku ishuri ryabo bize neza. Icyakora agaragaza impungenge z’uko abiga ahandi bajya baganira yumva bafite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije, bigatuma batiga neza.

Ati “Bituma umwanya munini bawumara biga mu magambo (theories), kandi ikiba gikenewe cyane ni ukwiga uko bikorwa (pratique) kuko iyo tugeze hanze ntibatubaza mu magambo ahubwo badusaba kubikora. Icyakorwa mu mashuri ni ukongera umwanya wa ‘pratique’ kurusha ‘theories’.

Rutayisire agaragaza ko abakobwa bakiri bake muri bene aya masomo ya tekiniki, agashishikariza bagenzi be gutinyuka bakayagana.

Undi munyeshuri witwa Mugisha Anselme wize ibijyanye n’ubukanishi by’umwihariko ibijyanye n’amashanyarazi y’ibinyabiziga, na we avuga ko yumva yahawe ubumenyi buhagije, akaba ndetse ateganya no gukomeza kongera ubumenyi mu mashuri akurikiyeho. Asaba abagifite imyumvire yo kudaha agaciro abize tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro guhindura iyo myumvire kuko ari amasomo y’ingenzi ajyanye n’ibikenewe mu iterambere ry’Igihugu, no mu iterambere ry’Isi muri rusange.

Abitabiriye ibizamini bashishikarijwe guharanira gukomeza no mu mashuri makuru (IPRC) kugira ngo barusheho kongera ubumenyi.

Bakoze ibizamini mu masomo atandukanye bize
Bakoze ibizamini mu masomo atandukanye bize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyagaciro kenshi kuterambere ry igihugu cyacu

Iradukunda Danny yanditse ku itariki ya: 5-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka