Abayobozi mu z’ibanze barasabwa gufata ingamba ku macumbi y’abarimu yangirika

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, arasaba abayobobozi mu nzego z’ibanze gufata imyanzuro ku nzu zagenewe Abarimu, zikoreshwa icyo zitagenewe ndetse n’izangirika.

Barasabwa kwita ku nzu z'abarimu kuko zangirika ntihagire gikurikirana
Barasabwa kwita ku nzu z’abarimu kuko zangirika ntihagire gikurikirana

Mu mwaka wa 2012 nibwo hirya no hino mu Gihugu hatangiye kubakwa inzu imwe muri buri Murenge, y’icumbi ry’abarimu hagamijwe kuborohereza ubukode ndetse n’ingendo.

Mu Gihugu hose hubatswe inzu nk’izo 413, uretse ko hari Imirenge izi nzu zitubatswemo kimwe n’Umurenge wubatse izirenze imwe.

Mu Kiganiro na RBA, Mugenzi yavuze ko ubuyobozi mu nzego z’ibanze bukwiye gufata umwanzuro kuri izi nzu, kuko hari aho basanze zidakoreshwa icyo zagenewe, ndetse hari n’izituwemo n’abatari abarimu.

Ati “Aya mazu ntafashwe neza kuko hari aho usanga niba hari harimo amakaro, rimwe ryavamo bikaba birarangiye. Ni ukuvuga ngo ni ikigo cy’ishuri kigomba kugirana amasezerano na wa mwarimu abifashijwemo n’Umurenge ndetse n’Akarere, ku buryo niba ari icyangiritse bazi uko kizasanwa, niba ari uruhare rwa mwarimu rugomba kuba ruzwi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ubusanzwe buri Kigo cy’ishuri kidafite aya macumbi ya mwarimu, ariko ngo mu bigo bishya byubakwa aho bigoranye kuhagera, aya macumbi azajya ahashyirwa.

Bamwe mu barimu bavuga ko aya macumbi abafatiye runini, kuko yatumye baruhuka ubukode ndetse n’ingendo ndende bakoraga baza mu kazi.

Nyamara ariko kuba zangirika bazirimo ngo byabazwa ubuyobozi, kuko bahabwa icumbi batigeze bagira amasezerano runaka ajyanye no gusana, kandi ngo babisabwe babikora.

Umwarimu wo mu Karere ka Nyagatare utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko atafata amafaranga ye ngo asane inzu atazabamo ubuzima bwose, kuko ngo igihe icyo ari cyo cyose yayikurwamo.

Yagize ati “Nanjye birambabaza kubona mba mu nzu ikagira icyo yangirikaho ariko sinyisane. Impamvu ni uko nta masezerano yo kuyibamo mfite, igihe icyo ari cyo cyose nayikurwamo. Ubuyobozi bw’ishuri nabwo ubona nta mwanzuro wayo bufite. Urumva rero amaherezo tuzasubira mu bukode.”

Avuga ko bishobotse bagira umubare w’amafaranga runaka bashyiraho ku baba muri aya macumbi, ku buryo yajya yifashishwa mu gusana ibyangiritse cyangwa gusiga amarange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi b,ibigo ahubwo bamfashe amacumbi barayakodesha ku ibiciro bihanitse bituma bamwe bayavamo

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 15-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka