Abasaga 800 barangije muri INES-Ruhengeri bitezweho gutanga umusanzu mu iterambere

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES Ruhengeri ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 827 barangije amasomo mu mashami atandukanye, bibutswa ko barangije icyiciro cy’amasomo, ariko batarangije ishuri ry’ubuzima.

Ni ibyagarutsweho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 15, wabaye ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.

Iryo shuri rikuru ry’ubumenyingiro ryashinzwe muri 2003, rikaba ryitegura kwizihiza Yubile y’imyaka 20, rishyize imbere mu gufasha abaryigamo kugira ubumenyi bubafasha guhanga umurimo no guhatana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri Padiri Baribeshya Jean Bosco yabigarutseho.

Yagize ati “Buri munsi abanyeshuri bacu tubongerera ubumenyi bushyashya, bubafasha guhangana n’isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga. Muri iyi minsi mu Rwanda hari sosiyete zitandukanye zituruka mu mahanga, urugero ni Sosiyete ije mu Rwanda gukora imiti, turi gufatanya tubategurira abakozi bifuza, mu bufatanye barazana ubuhanga bafite bazazana muri urwo ruganda rukora imiti, natwe tubahe abakozi bashoboye”.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba INES-Ruhengeri iza ku isonga muri byinshi, akenshi biva ku banyeshuri bashoboye bakomeje gufashwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Baribeshya Jean Bosco
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Baribeshya Jean Bosco

Yatanze urugero kuri FAWE Rwanda, ifasha abanyeshuri benshi, agaruka no kuri sosiyete y’Abadage yitwa CHANCEN International, ifasha abanyeshuri 800 baba baratsinze neza ibizamini by’amashuri yisumbuye.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi, mu byishimo byinshi, babwiye Kigali Today uruhare rwabo mu kuzamura iterambere ry’Igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Sangwa Benimana Richard, ati “Nishimiye intambwe nteye mu buzima, ariko kwiga ntabwo birangiye ngiye gukomeza nzagere ku rwego rwisumbuye rwa Masters, kugira ngo nzafashe Igihugu cyanjye”.

Niyonkunda Pacifique ati “Ubumenyi nungutse buzamfasha byinshi, sosiyete Nyarwanda iracyadukeneye mu kuyifasha guhanga umurimo no kuwunoza, nkanjye nize ibijyanye n’ubutaka, murabona ko Igihugu cyacu gikunze kugarizwa n’ibiza, ngiye gutanga umusanzu wanjye mu gushaka igisubizo cy’ibibazo biterwa n’ibiza”.

Inkindi Patience wize amategeko, we yagize ati “Ubumenyi nungutse buramfasha gufasha Igihugu cyanjye kurushaho guteza imbere ubutabera, nk’uko itegeko Nshinga ribigena, turizeza Abanyarwanda ko tutazaba ibigwari”.

Ishuri rya INES Ruhengeri ribanye rite n’abarituriye?

Abarangije muri INES-Ruhengeri mu myaka ishize n’abakiyigamo, barashimirwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abaturiye iryo shuri rikuru.

Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze iryo shuri ryubatsemo, yavuze ko ryagabanyije umubare w’abaturage batagiraga amacumbi bubakiwe n’abanyeshuri.

Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi mu nzego zitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye

Yavuze kandi ko iryo shuri ryagabanyije amakimbirane mu ngo, n’ibibazo by’igwingira mu bana bitewe n’uburyo abanyeshuri begera abaturage bakabaha inyigisho zitandukanye.

Ibyo bikorwa bya INES-Ruhengeri mu iterambere ry’abaturage, byashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Nzabonimpa Emmanuel witabiriye ibyo birori.

Ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru turashimira INES-Ruhengeri, mu iterambere yagize mu mujyi wa Musanze ndetse n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange, ushaka kubireba neza yareba ibi bikorwa by’iterambere bizengurutse iyi Kaminuza”.

Arongera ati “Turashima gahunda zinyuranye za INES Ruhengeri zitwunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage, mu gutanga serivise nziza bishingiye ku bikoresho birimo za Laboratwari zo ku rwego ruhanitse, binyuze no mu mishanga inyuranye ijyanye n’ubushakashatsi buteza imbere abaturage”.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri, mu butumwa bwe, yibukije abanyeshuri ko barangije icyiciro cy’amasomo ariko binjiye mu rindi shuri rikuru ry’ubuzima, aho ari bo ubwabo baziha amanota abimura mu cyiciro cy’ubuzima, abibutsa ko bagira intego zizabageza ku cyo bashaka.

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa
Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa
Itorero rya INES Ruhengeri ni ryo ryasusurukije ibirori
Itorero rya INES Ruhengeri ni ryo ryasusurukije ibirori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka