Abarimu basabye Leta kuborohereza kubona amacumbi ahendutse

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse.

Abarimu barishimira ibyo Leta yabagejejeho
Abarimu barishimira ibyo Leta yabagejejeho

Nambajimana Jean Pierre, umurezi mu ishuri rya FAWE Girls Schools riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko Leta y’u Rwanda yabafashije muri byinshi ariko bakwiye kongera imbaraga mu kubafasha muri gahunda zirimo no kubona amacumbi mu buryo buhendutse.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi turabashimira, ariko tunabasaba ko Leta yakomeza gushyiraho gahunda zidufasha mu kubona amacumbi mu buryo buhendutse, mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abarimu, hazirikanwa ibice by’igihugu bakoreramo”.

Mwarimu Nambajimana yanasabye amahugurwa kugira ngo abarimu bakomeze gutyaza ubumenyi kandi barusheho kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange. Ikindi yagaragaje ko Leta ikwiye kwitaho ni uburyo bwo guha abarimu ‘Buruse’ bwakwiyongera, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuzamura ubumenyi bwabo.

Minisiti w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abarimu bakomeze kurushaho kugira imibereho myiza.

Minisitiri Twagirayezu ageza ijambo ku barimu
Minisitiri Twagirayezu ageza ijambo ku barimu

Bimwe mu byo Leta imaze gukorera abarimu harimo kubongerera umushahara, no gukorana n’Umwarimu SACCO, uburyo yorohereza abarimu kubona serivisi z’imari bitabagoye.

Minisitiri Twagirayezu yasubije ibyabajijwe na Nambajimana, abwira abarimu ko Leta y’u Rwanda ntacyo itakora ngo mwarimu abeho neza, kandi abizeza ko ibibazo yabajije bizabonerwa igisubizo.

Ati “Ntacyo tutakora ngo mwarimu abeho neza, kandi icyo tutaha mwarimu ni icyo tudafite”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko iterambere ry’u Rwanda nta handi ryashingira, uretse ku Munyarwanda ufite ubumenyi n’indangagaciro z’Abanyarwanda, kandi birazwi ko mwarimu afite uruhare ntagereranywa mu kubaka uyu Munyarwanda.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko ku bibazo abarimu bafite hari ingamba Leta yashyizeho, kugira ngo irusheho guteza imbere uburezi.

Ati “Leta ikomeje kongera ibikorwaremezo bikajyana no kuzamura ireme ry’inyigisho mu mashuri yo mu byiciro bitandukanye ry’uburezi, hazanahuzwa integanyanyigisho n’icyerekezo cy’Isi turimo n’isoko ry’umurirmo rya none ndetse n’ahazaza mu guhugura abarimu mu buryo bushya bw’imyigishirize no kwifashisha ikoranabuhanga mu kazi kabo”.

Abarezi bahize abandi mu mitsindishirize bashimiwe
Abarezi bahize abandi mu mitsindishirize bashimiwe

Yunzemo ko Leta itanga amahirwe yo guha abarimu gukomeza gukarishya ubumenyi, no kubaha amahirwe yo kwiga mu byiciro bya Kaminuza, avuga ko hari abarangije muri Kaminuza mu kiciro cy’uburezi bagera kuri 57 kandi bazatangira guhemberwa ikiciro bafite cya A0 muri uku kwezi k’Ukuboza, mu turere twose barimo.

Ati “Amashuri yacu nderabarezi tuzayongerera ibikorwa remezo ndetse n’amashuri yo kwitorezamo byegeranye, dufasha abanyeshuri bashoboye kuyagana no kubafasha mu myigire yabo, nk’uko Leta y’u Rwanda ibafasha gutanga 50% k’uruhare rw’umubyeyi”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu burezi hakiri byinshi byo gushyiramo imbaraga, birimo guha umunyeshuri ubumenyi bw’ibanze, no kubaha umwanya uhagije, gufatanya n’ababyeyi, guhuza uburezi n’uburere, harimo no gukoresha umuyoboro w’uburezi himakazwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, kuko bizatuma abakiri bato bigiramo umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Hari no guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere uburyo bw’imyigire igezweho, bikazashyirwamo imbaraga mu byiciro byose no kongera ibikoresho mu myigire y’abanyeshuri.

Muri ibi birori, abarimu babaye indashyikirwa 1058 bahawe ibihembo bitandukanye, birimo na telefone zo gukomeza kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga (ICT).

Ababaye indashyikirwa bahembwe
Ababaye indashyikirwa bahembwe

Amashuri 5 yitwaye neza mu mitsindire y’ibizamini bya Leta umwaka 2022/2023, mu byiciro byose birimo n’amashuri y’ubumenyi rusange na TVT na yo yahawe ibihembo.

Izi telefone bahawe zizajya zihamagara uwo ari we wese mu gihe cy’umwaka ku buntu, ndetse anakoreshe Internet ya buri munsi na yo izamara umwaka.

Uyu munsi wa mwarimu wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Abarimu dukeneye mu burezi twifuza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka