Abarangije muri Kepler 70% bose bafite akazi

Abarangije muri Kaminuza ya Kepler bageze kuri 70% bose bafite akazi, mu gihe n’abatarakabona bafite icyizere ko mu bihe bya vuba baba bakabonye kubera ubumenyi n’ubushobozi baba bafite bikenewe ku isoko ry’umurimo.

70% by'abarangije muri Kepler muri uyu mwaka bafite akazi
70% by’abarangije muri Kepler muri uyu mwaka bafite akazi

Ni ibyatangajwe ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, n’ubuyobozi bukuru bw’iyo Kaminuza mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 8 ku banyeshuri 163 barangije imyaka itatu ya mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Kaminuza ya Kepler yigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), aho abaharangije bahabwa impamyabumenyi zibahesha akazi byihuse, bitewe n’ireme ry’uburezi riri ku rwego mpuzamahanga ritangwa na Kaminuza ya Southern New Hampshire.

70% by’abahawe impamyabumenyi muri uyu mwaka bafite akazi, abandi 5% barimo kwimenyereza umwuga, mu gihe 25% ari bo batarakabona kandi nabo bakaba bafite icyizere cyo ku kabona mu bihe bya vuba kuko nta wuharangiza ngo amare amezi atandatu atarakabona.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iyo Kaminuza kandi babonye akazi bavuga ko, babigisha gutinyuka bakihagera, ubundi bagashishikarizwa kujya ku isoko ry’umurimo guhatana mu kazi cyangwa kwimenyereza umwuga bakiri ku ntebe y’ishuri.

Alexis Gashema ni umwe mu banyeshuri barangije bafite akazi by’umwihariko muri Kepler, avuga ko bahabwa amahirwe yo kujya guhatana ku isoko ry’umuriro mu gihe bakiri ku ntebe y’ishuri, ku buryo abenshi bibafasha kurangiza bafite akazi.

Ati “Batwigisha kwisanga mu bintu, bakatwumvisha ko ikintu utazi ushobora kugenda ugahita ukiga kandi ugahita ukimenya, si ukuvuga ko ibikorerwa hanze byose tubizi ariko batwigisha uko ushobora kubyitwaramo, ugahita ugendana n’abandi uhasanze.”

Jennifer Umutoni nawe arangije afite akazi muri imwe muri Kaminuza zikorera mu Rwanda, avuga ko umwihariko wa Kaminuza ya Kepler, ari uko babaha ubumenyi butuma bigirira icyizere ku isoko ry’umurimo.

Ati “Bituma ugira umwihariko mu kazi ukora, kuko ibyo batwigisha bidufasha ku isoko ry’umurimo, usanga bakwigisha ibyo umuntu umaze igihe mu kazi azi, ugasanga ibyo uzi bikenewe cyane hanze aha.”

Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda avuga ko bahera ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere babaha ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda avuga ko batangirira mu mwaka wa mbere baha abanyeshuri babo ibikenewe ku isoko ry'umurimo
Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda avuga ko batangirira mu mwaka wa mbere baha abanyeshuri babo ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Ati “Abanyeshuri bacu tubaha ibyo bakeneye kugira ngo batangire ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ngo no mu wa mbere dukora ku ikoranabuhanga, tugakora ibyo bakeneye kugira ngo babone akazi mu wa mbere, ntabwo dutegereza ko barangiza kugira ngo twibuke ko hari ibyo bakeneye, tureba ibyo batubwira bakeneye ku isoko ry’umurimo tukabyinjiza mubyo twigisha, ku buryo iyo ageze ku isoko ry’umurimo aba yarabikoze kandi azi ukuntu yabikemura.”

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu avuga ko hari ibintu byinshi Kaminuza ya Kepler ikora mu gufasha abanyeshuri kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, ku buryo n’izindi ari ho zari zikwiye kugana.

Ati “Igikenewe ubu ngubu ni ugukorana bya hafi na za Kaminuza kugira ngo turebe ese amasomo bigisha ni ayahe, abakorana bate n’abantu bari ku isoko ry’umurimo, ariko icy’ingenzi ni ugikurikirana cyane, buri Kaminuza tukayikurikirana kuva batangira gutegura amasomo no kujya inama buri gihe, kubera ko twese tugamije ko abanyeshuri bacu biga neza bakagira ubwo bumenyi, ariko bakaba bagira n’ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo bakaba babona icyo bakora.”

Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, avuga ko n'izindi Kaminuza mu Rwanda zikwiye kugera ikirenge mu cya Kepler, zibanda ku bumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, avuga ko n’izindi Kaminuza mu Rwanda zikwiye kugera ikirenge mu cya Kepler, zibanda ku bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

Uwemerewe kwiga muri Kepler imwigisha, atanga ibihumbi 100Frw yo kwitunga (buruse), hanyuma amafaranga y’ishuri akazayishyura arangije kwiga ndetse yarabonye akazi.

Abishyurirwa na Kepler amafaranga yo kwitunga ku Ishuri ni abadafite ubushobozi na buke mu miryango hamwe n’abafite ubumuga.

Ubuyobozi bwa Kepler buvuga ko mu byiciro umunani bimaze kuharangiza bigizwe n’abarenga 1000, abagera kuri 94% bose bafite akazi, mu gihe abatagafite bangana na 6%, biganjemo abagore bifuje kubanza kwita ku miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka