Abarangije muri Kaminuza ya Global Health Equity barizeza umusanzu wabo mu kwita ku buzima

Abanyeshuri 46 bo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

Abo banyeshuri barangije amasomo barimo abagore 22 n’abagabo 24, bakaba bigaga ibirebana n’uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere, gukurikirana ibijyanye n’ubuzima, ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Nyuma yo kurangiza amasomo yabo, bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo batizigamye mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Umwe muri bo yagize ati "Intego yanjye ni ugukomeza gukurikiza ibyo twize no gukoresha ubumenyi dukuye hano kugira ngo tubashe kugera ku bantu bose ntawe dusize inyuma, kandi ubuzima bunoze bugere kuri buri wese, abashe kubona ubuvuzi akwiriye."

Mugenzi we yagize ati "Hari aho umuntu yageraga rwose akumva arananiwe pe! Ariko ndumva mfite ibyishimo byinshi kuba icyo nashakaga mbashije kukigeraho. Kuri uyu munsi icyo numva ngiye gukora, ni ugufatanya na bagenzi banjye baba abize muri iyi kaminuza mbere, ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’ubuzima, kugira ngo tuzamure ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko duharanira ko abize ubuzima bw’abantu, ubuzima bw’inyamaswa, ndetse n’ubw’ibidukikije (environment) bagomba gukorana, kugira ngo dukumire indwara nyinshi zitandukanye zibasira abantu n’inyamaswa."

Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza ya Global Health Equity , Dr Joel Mubiligi, yashimiye abo banyeshuri ku bw’imbaraga bagaragaje mu myigire yabo, kugeza ubwo basoza ibyo bigaga. Yabasabye gutanga umusaruro ufatika mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza ya Global Health Equity , Dr Joel Mubiligi
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza ya Global Health Equity , Dr Joel Mubiligi

Yagize ati "Ndabashishikariza kugaragaza itandukaniro mukoresheje uburezi mwahawe. Mu gihe mugiye mu buzima busanzwe, muzakoreshe ubushobozi mufite mu gukemura ibibazo. Ubwenge mufite muzabukoreshe mu kuzana impinduka, muhange udushya, kandi muteze imbere urwego rw’ubuzima. Ubumenyi mufite mubukoreshe mu gufasha abandi, kandi urukundo mufitiye ibyo mwize muzarukoreshe mu gushishikariza abandi kugera ikirenge mu cyanyu mu kwita ku buzima bw’abaturage."

Nubwo kaminuza zidasiba gusohora abarangiza kuzigamo, haracyagaragara umubare muto by’umwihariko w’abize ibijyanye n’ubuzima kugira ngo abarwayi babashe kubona umuganga igihe cyose bamukeneye kandi mu buryo bwihuse.

Avuga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda, ifite ingamba zo kongera umubare w’abize ibijyanye n’ubuganga n’ubuforomo, ku buryo mu myaka ine iri imbere bazaba bikubye kane.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana

Yagize ati "Cyane cyane nk’abantu bavura mu buryo bwihariye, ababyaza, abatera ikinya, ibyiciro byose, twihaye intego ko tugomba kuzamura tugakuba kane uwo mubare, kugira ngo tugere nibura ku gipimo aho abakora kwa muganga baba bahagije ku barwayi babakeneye. Ni gahunda rero tutageraho gusa nk’amavuriro ya Leta cyangwa amashuri ya Leta, ni yo mpamvu dufatanya n’amashuri yigenga ari mu Rwanda, ariko kongera umubare ntibivuga kugabanya ireme ry’ubuvuzi, ahubwo bizanarifasha kuzamura kuko twese tuzaba turi gukorera hamwe mu buryo twigisha, abo twigisha, amashuri bigiramo, za Laboratwari n’ibikoresho,... nko ku mwaka wose uteranyije abakora mu kintu cyose kibera kwa muganga, harangizaga abagera ku bihumbi bibiri ku mwaka umwe, ubu rero turifuza ko kugira ngo tugere kuri iyo ntego, nko mu myaka ine iri imbere tuzava ku bihumbi bibiri tukajya ku bihumbi umunani. Icyo gihe nibwo wavuga ko aho umuntu akenewe kuvura azaboneka akajyayo. Hari aho usanga bizakenera kugira benshi nko mu buvuzi bwihariye bw’inzobere, abantu babaga umutima, ababaga impyiko n’ibindi, aho ho imibare ishobora no kwikuba inshuro nyinshi kurushaho, kuko tuba tuva ku muntu umwe tujya ku bantu batanu cyangwa icumi gukuba kane, kuko ni na ho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima rivuga ngo tugize abavura bane bakora kwa muganga ku baturage 1000, icyo gihe abantu babasha guhangana n’indwara. Ariko ubu turacyari munsi kuri rimwe, ni yo mpamvu twabyise gukuba kane."

Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibirebana n’ubuvuzi, iratanga icyizere mu gutanga uburezi bufite ireme, dore ko iherutse kuza ku mwanya wa munani muri kaminuza zo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni Kaminuza yatangiye gukorera mu Rwanda i Butaro Majyaruguru y’Igihugu mu 2015, itahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2019.

Ababaye indashyikirwa bashimiwe mu buryo bwihariye, bambikwa imidali
Ababaye indashyikirwa bashimiwe mu buryo bwihariye, bambikwa imidali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka