Abanyeshuri bose basabye guhindurirwa ibigo barasubijwe – NESA

Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bose bari basabye guhindurirwa ibigo by’amashuri bari baroherejweho bose bamaze gusubizwa.

Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard
Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard

Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abana bose bari basabye guhindurirwa ibigo basubijwe ariko hakurikizwa impamvu buri mwana yatanze asaba guhindurirwa ikigo.

Dr Bahati avuga ko mu banyeshuri basabye guhindurirwa ibigo batangaga impamvu zitandukanye zirimo uburwayi budakira, kuba ari kure y’umuryango we, no kuba afite ubumuga.

Ati “Buri mwana wese wasabye arasubizwa kandi agahabwa n’ikigo, gusa ntitumusubiza dukurikije icyo kigo yasabye tubanza kureba niba hari umwanya kuri icyo kigo noneho twabona nta mwanya uhari tukamwohereza ku kindi kigo ariko kiri hafi y’umuryango we ndetse kimufasha kubasha kwiga hakurikijwe impamvu aba yatanze”.

Dr Bahati avuga ko badasubiza umwana bamubwira ko ibyo yasabye bitemewe ahubwo bamushakira umwanya ahandi wabonetse noneho akoherezwa kwiga.

Ati “Kugeza ubu nta mwana utari ku ishuri ngo ni uko yasabye guhindurirwa ikigo ntagihabwe kuko abana bose uko ari 28,751 bose barashubijwe kandi babonye ibigo bigaho”.

Dr Bahati avuga ko impamvu NESA yahinduye uburyo bwo gusaba guhindurirwa ikigo bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ari ukugira ngo bakemure ibibazo byagiye bigaragara nyuma yo gutangaza amanota ugasanga umwanya wahawe umwana watsinze neza ibizamini, umuyobozi w’ishuri awuhaye undi muntu runaka waje gusaba umwanya w’umwana we kuri icyo kigo, bigatuma wa wundi wawuhawe awutakaza.

Ati “Ishuri ryigisha neza ryabaga rikenewe n’ababyeyi benshi igihe bajyanyeyo abana babo bigatuma hari abana bamwe batakaza imyanya yabo kandi bari batsindiye ku manota abemerera kwiga muri cya Kigo cyiza gishakwa na benshi”.

Dr Bahati avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyo byose basanze imyanya y’abana bajya mu mwaka wa mbere n’umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye bikwiye guharirwa ikigo kibishinzwe kuko ari cyo kibifite mu nshingano.

Dr Bahati avuga ko iyi gahunda yo gusaba guhindurirwa ibigo ku banyeshuri muri NESA habanje kubaho inama n’abayobozi b’amashuri ivuga uburyo bizakorwamo ndetse banabwirwa ko bizakorwa na NESA nta muyobozi wemerewe gutanga umwanya ku munyeshuri utoherejwe kuri icyo kigo.

NESA ivuga ko abanyeshuri basabye bose bashubijwe, ubu bakaba bari ku ishuri
NESA ivuga ko abanyeshuri basabye bose bashubijwe, ubu bakaba bari ku ishuri

Dr Bahati asaba ababyeyi kumva ko igikorwa cyo guha abana ibigo bigaho gikorwa mu mucyo kuko bafite ibyo bakurikiza birimo ibyo umunyeshuri yasabye kwiga kandi bakagendera ku bigo bagiye basaba.

Ati “Amahitamo umwana agira y’aho aziga ni yo tugenderaho. Iyo ikigo cya mbere dusanze gifite abanyeshuri benshi bahasabye tumuha ikigo cya kabiri yasabye. Iyo na cyo imyanya yuzuye tumuha ikigo cya gatatu, noneho byose twabona nta na kimwe abonye, dushakira umwana umwanya duhereye mu Karere, utabonekamo tukamuha mu Ntara na ho utaboneka tukamwohereza ahandi”.

Mu gutanga imyanya ku banyeshuri, Dr Bahati avuga ko hanagenderwa ku manota umunyeshuri aba yabonye, hakarebwa uko aba ari we uhabwa amahirwe yo koherezwa muri cya kigo yasabye kuko amanota ye aba abimwemerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kirehe to Kamembe ?
Urugendo rw’iminsi 2
Umwana wa 12 yrs?!

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Umva uwo muyobozi nareke kubeshya abanyarwanda ntamucyo uri muri nesa nonese komubuza abayobozi bibigo gutanga imyanya kandi Hari Ababa batagiyeyo imyanya igapfa ubisa yewe mwababaje ababyeyi pe

Nesa yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Mwarakoze NESA ,Mwampereye umwana umwanya bari bamujugunye KARONGI ahantu hatagera imodoka imihanda yapfuye bisaba ko atega inshuro 3,umwana wo mu wambere wagize 30/30
Byari byarugoye kumwoherezayo ariko NESA iradutabara.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

@mahoro gushima ni byiza ariko wari kubanza ukabagaya ko bari bashyize uwo mwana kure ahanyuranye n’aho utasabye.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Mwarakoze NESA ,Mwampereye umwana umwanya bari bamujugunye KARONGI ahantu hatagera imodoka imihanda yapfuye bisaba ko atega inshuro 3,umwana wo mu wambere wagize 30/30
Byari byarugoye kumwoherezayo ariko NESA iradutabara.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka