Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye

Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye, afite ibyangombwa byose bikenerwa byaborohereza mu kwiga, kubera ko kutayagira ngo hari abo bikoma mu nkokora bigatuma bareka ishuri.

Bavuga ko kuba abanyeshuri bafite ubumuga badafite amashuri yihariye hari abo bibangamira
Bavuga ko kuba abanyeshuri bafite ubumuga badafite amashuri yihariye hari abo bibangamira

Abafite ubumuga by’umwihariko ubw’ingingo cyangwa ubukomatanyije, ngo bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba hari abadashobora kugera ku bigo by’amashuri, bitewe n’uko batahegereye, inyubako zitaborohereza mu bumuga bwabo, bikiyongera ku barezi badafite ubumenyi buhagije, kubera ko abafite ubumuga hari igihe biba bisaba ko bitabwaho mu buryo bwihariye, bityo bikagira abo biviramo kureka amashuri.

Bamwe mu bafite ubumuga bifuza ko muri buri Karere haboneka ishuri ryabo ryihariye, kubera ko ahari ayujuje ibisabwa ategereye bose, ku buryo n’uwifuje kuhajyana umwana bitamworohera kubera amikora adahagije y’ababyeyi, bigatuma abana batabona ubumenyi.

Umunyamabanga wa komite nyobozi y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru Theoneste Ndayambaje, avuga ko iyo hari igice kimwe kitajya ku ishuri, Politiki y’uburezi kuri bose iba ituzuye.

Ati “Kuba bidahari ni ikibazo gikomeye, kuko dufite umubare munini w’abana bakeneye uburezi bwihariye, ni ngombwa ko muri ariya mashuri arimo yubakwa ku bwinshi mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’uburezi, hatekerezwa n’abafite ubumuga bwihariye bakenera ko biga ku mashuri yihariye yabo. Bibaye ngombwa Leta yatekereza uko muri buri Karere hasyirwa ikigo cyihariye, cyakira abana bafite ubumuga, ndetse bakahasanga n’ibyangombwa nkenerwa kugira ngo bagere kuri bwa burezi bakeneye, buzabafasha kwiteza imbere.”

Uwitwa Innocent Mutabazi Ati “Hari aho tukibona abafite ubumuga bw’ingingo rimwe na rimwe usanga inyubako z’aho bigira zitaborohereza, dukunda kubibona ahantu hatandukanye, hari aho bagenda bahindura ariko haracyari inzira kugira ngo abo bana babashe kwiga neza. Ni byiza ko muri buri Karere haboneka ishuri ryihariye, kubera ko iyo bagiye kure bibasaba amikoro ahambaye ntayo bafite, ugasanga rimwe na rimwe umwana atabasha kujya kwiga.”

Ndayisaba avuga ko amashuri yihariye y'abafite ubumuga ari kimwe mu biteganyijwe
Ndayisaba avuga ko amashuri yihariye y’abafite ubumuga ari kimwe mu biteganyijwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ikigo cyihariye cy’ishuri ku bana bafite ubumuga biri muri Politiki yihariye y’abantu bafite ubumuga, ku buryo mu gihe cya vuba hari ibitangira gukorwa.

Ati “Turashaka ko tugira ibigo byibura guhera muri buri Ntara, niho dushaka guhera cya kigo gifite ibintu byose, ni ukuvuga uburezi n’ubuvuzi, nka kuriya tubona Gatagara turashaka kugira ibindi nkabyo, n’ubwo wafata ikigo kirimo 12 YBE, ukagihindura ugashyiramo abafite ubumuga, ibikoresho, ugashaka abarimu babizi, serivisi z’ubuvuzi, bakabubakiramo, abana baturuka mu misozi batabasha gutaha bakagira amacumbi, byibura muri buri Ntara icyo kikabaho. Ibyo nibyo biri muri Politiki.”

Ubuyobozi bwa NCPD buvuga ko hari umushinga urimo gutegurwa ku buryo ku ikubitiro bashobora gutangirana na HVP Gatagara ya Gikondo, Centre Izere kuko bamaze kuvugana, nyuma hakazashakwa abafatanyabikorwa ku buryo n’ahandi byakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka