Abakuze barahamagarirwa kwiyandikisha kuko batangira kwiga mu mpera za Nzeri

Minisiteri y’Uburezi (MNEDUC) ihamagarira abakuze batazi gusoma no kwandika, kwihutira kwiyandikisha ku biro by’akagari batuyemo kugira ngo na bo bazatangire kwiga kuva tariki 25 Nzeri 2023.

Abiga gusoma no kwandika bakuze bahamya ko bibagirira akamaro
Abiga gusoma no kwandika bakuze bahamya ko bibagirira akamaro

Umukozi ushinzwe imyigire y’abakuze muri MINEDUC, Mbabazi Olivier agira ati “Mu turere hose abagomba kwitabira amasomero y’abakuze, intonde zabo zirimo kunozwa ku buryo bazatangirana n’abandi muri uku kwezi kwa Nzeri.”

Mbabazi avuga ko abashaka kwiga mu masomero y’abakuze biyandikisha binyuze mu bukangurambaga bukorerwa muri buri kagari, bukozwe n’abayobozi b’Utugari, Imidugudu, uhagarariye uburezi mu Murenge(SEI) ndetse n’umukuru w’Isibo.

Avuga ko iyo bamaze kwiyandikisha, basabwa kugana amasomero abegereye mu midugugu no mu tugari batuyemo.

Abakuze bo ntabwo bajya kwigira ku mashuri asanzwe, ahubwo amasomero yabo ni ibiro by’umudugudu cyangwa akagari batuyemo, mu nsengero, ariko hakaba n’amasomero yabo akorera ku bigo by’amashuri cyangwa ahandi hateganyijwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge, hakamenyeshwa abiyandikishije bari muri gahunda yo gukurikirana uburezi bw’abakuze.

Mbabazi avuga ko abakuze biga gusoma, kwandika no kubara, bakaba bafite imfashanyigisho zihariye zijyanye n’icyiciro cyabo zigizwe n’ibitabo byihariye.

Avuga ko bahabwa ubumenyi bw’ibanze, bakabusanisha n’imibereho yabo ya buri munsi ibafasha kwiteza imbere no kubana neza n’abandi aho batuye.

Iyo bamaze kwiga banakora ibizamini nk’abandi banyeshuri basanzwe, kugira ngo basuzumwe ko bageze ku ntego yabo, abatsinze bagahabwa impamyabumenyi.

Abarangiza kwiga ubu burezi bw’abakuze akenshi ni bo bagirwa abayobozi b’imidugudu, abajyanama b’Ubuzima, abahinzi cyangwa aborozi bashoboye uwo murimo, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gisesengura gahunda za Leta cyitwa IPAR.

Uwitwa Uwurukundo Laurence w’imyaka 36 y’amavuko (twigeze kuganira), akaba atuye mu Mudugudu wa Nyaruhengeri, Akagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ntabwo yize bitewe n’amateka y’u Rwanda yatumye aba impfubyi.

Uwurukundo avuga ko musaza we yaje kumushakira akazi ntiyabasha kugakora, bitewe no kutamenya gusoma no kwandika, nyuma yaho we n’uwo bashakanye ngo baje kugura isambu, asinya ko agurishije ibye kubera kutamenya gusoma.

Yaje kumva mu Mudugudu iwabo hari ishuri ry’abakuze, ajya kwiga gusoma, kwandika no kubara, ariko bigahuzwa n’ubuzima basanzwe babamo, nko kwiga kuringaniza urubyaro, guhinga no korora, ndetse no kugabura indyo yuzuye.

Aho amenyeye gusoma ngo yize no gukoresha telefone, amenya uko bohereza bakanakira ubutumwa bw’amafaranga kuri Mobile Money, ubu akaba yarabaye umwajenti (agent) wa MTN.

Ati "Ubu nohereza amafaranga nkakira ayandi, akaba ari yo mpamvu nshishikariza abandi batize kugana isomero ry’abakuze, bakamenya gusoma no kwandika."

MINEDUC ivuga ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, abarangije kwiga mu masomero y’abakuze bagahabwa impamyabumenyi banganaga na 116,028 bakaba barigiraga ku bigo 5,076.

Ibarura rusange rya gatanu ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko abakuze mu Rwanda batazi gusoma no kwandika habe n’inyuguti imwe y’Ikinyarwanda, bagera kuri 21% by’abatuye u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hazatekerezwe n’ukuntu ibigo by’amashuri ya tvet byazajya byigisha imyuga abantu mu biruhuko birebire.mbona bikwiriye kuko byazamura imitekerereze y’abantu nk’uko gusoma no kwandika bizamura imitekerereze n’imibereho myiza y’abaturage.

Justin yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka