Abadepite bagaragarijwe ikibazo cy’abarimu bigisha badafite ‘Equivalence’ z’impamyabumenyi zabo

Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, tariki 20 Kamena 2023, hagaragajwe raporo ivuga ko abarimu bagera kuri 666 bari mu kazi ariko badafite ‘Equivalence’ z’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi zabo.

Haracyari abarimu ba za Kaminuza bakora batabona Equivalence
Haracyari abarimu ba za Kaminuza bakora batabona Equivalence

Equivalence, ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n’ishuri rikuru cyangwa Kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2021 na 2022, yagaragaje ko mu turere 29 hari abarimu 666 bari mu kazi ariko badafite icyangombwa, cyemeza ko impamyabumenyi bafite yatanzwe n’ishuri rikuru cyangwa Kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Dr Mukankomeje yagaragarije Abadepite ko mu mbogamizi bahura na zo, harimo kuba hari abasaba Equivalence, imyigire yabo igaragaramo ibibazo ndetse umubare munini w’abantu barize mu mashuri atujuje ibisabwa, cyangwa atemewe mu bihugu aherereyemo.

Ati “Hari abiga ibijyanye n’uburezi, ubuzima na ‘Engineering’, barabyize mu buryo bw’Iyakure cyangwa ibizwi nka ‘E-Learning’.

Dr Rose Mukankomeje
Dr Rose Mukankomeje

Indi mbogamizi ihari ngo ni uko HEC isaba amakuru ayo mashuri Abanyarwanda baba barizemo, cyangwa abize muri ayo mashuri bagatanga za ‘email’ zitagikoreshwa, cyangwa ayo mashuri akaba yarafunzwe.

Dr Mukankomeje yaboneyeho gusaba abantu kwirinda gushyira abakozi mu myanya batujuje ibisabwa, kugira ngo hirindwe izo ngorane bitera.

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko basanga abo bakozi bakora batyo badakwiye kuguma mu kazi, ndetse no kugahabwa kuko baba batujuje ibisabwa.

Perezida w’iyo Komisiyo, Uwamariya Veneranda, yasabye Abanyarwanda kujya babanza kumenya amakuru ahamye ya za kaminuza bajya kwigamo, cyane ko hari nk’urubuga rwa UNESCO ruba ruriho kaminuza zemewe mu bihugu byo ku Isi.

Abenshi bajya kwiga muri Kaminuza zo hanze zitujuje ibisabwa ngo zishyire abakozi ku isoko ry’umurimo, ngo bituruka ku bigo byigenga bihamagarira abantu bifuza kwiga mu mahanga kubigana ngo bibarangire za kaminuza bashobora kujya kuminurizamo, bigatuma habaho icyo kibazo cyo kwiga muri za kaminuza zitujuje ibisabwa.

Depite Uwamariya Veneranda yasabye ko Abanyarwanda bajya babanza gushaka amakuru kuri za kaminuza bagiye kwigamo
Depite Uwamariya Veneranda yasabye ko Abanyarwanda bajya babanza gushaka amakuru kuri za kaminuza bagiye kwigamo

Abadepite basabye ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga ndetse no gushishikariza Abanyarwanda, kujya bashishoza mu gihe bahitamo kaminuza bajya kwigamo mu mahanga.

Nubwo hakiri abakozi batarabona Equivalence, abize muri Kaminuza zo hanze zujuje ibisabwa kandi zemewe ku rwego mpuzamahanga, bose barazihabwa kuko uyu mwaka wa 2023 abagera kuri 900 bazibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko ubu koko habuze umuntu winjira mukibazo cyabanyeshuli bize muri Kampala University. Ndasaba umuntu wese wumva haricyo yabafasha kubegera bakamusobanurira neza kuko njye numva barengana.

Alias Eto’o Fils yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

ariko ubu koko habuze umuntu winjira mukibazo cyabanyeshuli bize muri Kampala University. Ndasaba umuntu wese wumva haricyo yabafasha kubegera bakamusobanurira neza kuko njye numva barengana.

Samuel Nishimwe yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Imana ihe umugisha abo bayobozi bakomeza gutanga Raporo bavuga ko ibintu bimeze neza abantu bafashwa atariko biri.
Twe itsinda ry’abanyarwanda bize muri Kampala University tugakurikiranira amasomo muri East Africa University Rwanda kandi tukaba tutaragiyeyo duhubutse kuko abahize kuva 2014-2019 babonaga equivalence ariko twebwe tukazimwa.
Biradushengura cyane aho benshi dutegereje gupfa kuko twakutse Imitima. Twabuze amahirwe menshi cyane y’akazi twatsindiye, abana bakabaye barya baraburara, ariko Rwanda we, Ninde uzadutabara koko tuzira iki?

Ntabwo navuga ibyacu hano kuko ari byinshi ariko mpamya ko abakabaye abo kudufasha baritambitse kugirango ijwi ryacu ritegera kumunyampuhwe Imana yahaye urwanda H.E P.Kagame ngo urubohore nubwo twe Imitima ikiziritse.

Phenias yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka