Rutsiro: Abana 800 muri 3780 ntibarasubizwa mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri batararisubizwamo ari 800 mu 3780.

Iyi mibare ngo yagaragajwe na za raporo bakiriye ivuye mu nzego z’ibanze no bigo by’amashuri aho ngo basanze abasaga 800 aribo bataragaruka mu ishuri ahanini ngo bitewe n’uko bamwe binagiye ndetse abandi bimukira mu tundi turere gukorera amafaranga babababura.

Umuyobozi w'akarere avuga ko yagiranye inama n'abayobozi b'ibigo by'amashuri ndetse n'ab'inzego z'ibanze kugirango abana bataye ishuri bazasubizwemo mu gihembwe cya 3
Umuyobozi w’akarere avuga ko yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ab’inzego z’ibanze kugirango abana bataye ishuri bazasubizwemo mu gihembwe cya 3

Ayinkamiye Emerence agira ati”Twakiriye raporo zigaragaza ko abana bataye ishuri batararisubiramo ari 800 ubu turifuza ko nabo bagaruka kandi birashoboka kuko niba abasaga ibihumbi 3000 tumaze kubagarura 800 ntibatunanira kereka abo tuzabura burundu baragiye ahandi”

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko aherutse kugirana inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze bose ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kandi ngo bumvikanye ko mu gihembwe cya 3 bose bazasubizwa mu shuri.

Kigali Today yegereye bamwe mu bayobora ibigo bitandukanye by’amashuri kugira ngo nabo bagire icyo bavuga ku uri uyu mwanzuro nabo bemera ko byanze bikunze ngo nk’uko hari abo bagaruye mu bihembwe bibiri n’abasigaye bazabagarura.

Ngendahimana Joseph uyobora ishuri ribanza rya Manihira agira ati” Njyewe kuva twakwiyemeza kugarura abana mu ishuri nabashije kugarura abagera ku 100 ubwo rero n’ubundi twaganiriye n’ubuyobozi twemera ko n’ubundi n’abasigaye tuzabagarura ubu njye nsigaranye 25 kandi ndizera ko mu gihembwe cya 3 nzabagarura kuko nzifashisha abayobozi b’imidugudu mu biruhuko”

Twagiramungu Anastase umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Vumbi mu Murenge wa Mushonyi ati” byanze bikunze kugarura abana mu ishuri ni inshingano z’abayobozi b’akarere, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibazne uruma rero abayobora ibigo si twe twasigara inyuma niyo mpamvu nkanjye ubu nagaruye abagera kuri 25 mu cyiciro rusange,ngarura abagera kuri 76 mu mashuri abanza ndumva abasigaye 70 muri rusange nabo nzabagarura mu gihembwe kizakurikiraho”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka