Kwakira agakiza ngo nibyo bizazana ireme ry’uburezi

Perezida w’Inama y’Amatorero y’Abaporotestanti mu Rwanda, Musenyeri Alex Birindabagabo asaba abayobozi b’amashuri kwakira agakiza, kugira ngo batange uburezi bufite ireme.

Musenyeri Birindabagabo aganiriza abayobozi b'amashuri y'abaporotestanti mu Rwanda
Musenyeri Birindabagabo aganiriza abayobozi b’amashuri y’abaporotestanti mu Rwanda

Yabitangarije mu mwiherero w’iminsi ibiri uri kubera i Kigali, w’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye by’Abaporotestanti, watangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Nzeli 2016. Barasuzuma ibijyanye n’uburyo batanga uburezi bifite ireme.

Agira ati “Ibibazo bikomereye abayobozi b’amashuri muri iki gihe ni uko abana bazi ibyo mwebwe mutazi, kandi nta n’ubwo uzi imirimo azakora kugira ngo umenye icyo wigisha".

"Ndabaza nti wowe wera imbuto zingana iki zituma abantu bakizwa; ese ubundi urakijijwe? Bitewe n’ikoranabuhanga abana barimo kureba filimu z’urukozasoni, bagafatira imico mibi ahantu hatandukanye; ese umutwe wuzuyemo ubusambanyi uzafata imibare ute!".

Akomeza avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’isakazamakuru ku isi ririmo gutuma abana bahinduka ibirara, bikabangamira andi masomo, ariko ngo bitizwa umurindi no kuba abayobozi b’ayo mashuri ubwabo badakijijwe.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri yisumbuye ashamikiye ku matorero y'abaporotestanti
Bamwe mu bayobozi b’amashuri yisumbuye ashamikiye ku matorero y’abaporotestanti

Abayobozi b’ibigo by’mashuri bitandukanye bahamya ntako batagira kugira ngo bahe uburere abo bayobora, ariko ngo ikoranabuhanga kurigenzura biragoye nk’uko Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bisika muri Gicumbi, Uwimana Charles abisobanura.

Agira ati “Jye ndakijijwe ariko kutagira uburere kwa bamwe mu bana biraterwa ahanini n’uko umuntu umwe asambana ari i Burayi, akohereza amafoto n’amashusho ashobora kurebwa n’abantu ku isi yose n’abana barimo, kubera ikoranabuhanga".

Musabimana Odette, uyobora ishuri rya REGA riri mu Karere ka Nyabihu, we avuga ko ikibazo cy’uburere bucye mu bana gituruka ahanini ku babyeyi batita ku burere bw’abana babo.

Kuri ubu ngo umuyobozi w’ishuri rishamikiye ku baporotestanti agomba kuba ari umunyetorero kugira ngo agirirwe icyizere ko akijijwe koko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mudamu uvuga ngo ababyeyi ntibita kubana babo yego n’ubwo aringombwa ariko sewe hamwe ninshingano afite yita kubana be nku ko bikwiriye

comuntu yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka