Kutita ku burere bw’abana bituma bata ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kuba ababyeyi bamwe batuzuza inshingano zabo, ari kimwe mu bituma abana bata amashuri.

Bamwe mu babyeyi ba Gatsibo baratungwa agatok mu gutuma abana babo bata amashuri
Bamwe mu babyeyi ba Gatsibo baratungwa agatok mu gutuma abana babo bata amashuri

Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard, avuga ko abenshi mu babyeyi bagira abana bata amashuri, aribo babigiramo uruhare kuko usanga badaha agaciro uburere bw’abana babo.

Yagizemati “Ahagiye hagaragara ikibazo cy’abana bata ishuri muri aka karere, akenshi usanga ari imyumvire y’ababyeyi babo ikiri hasi, aho usanga bamwe baba bavuga ngo ko twe tutize ntitubayeho? Ugasanga barashaka no kubiraga abana babo.”

Gasana akomeza avuga ko mu rwego rwo kurwanya iyo myumvire, akarere gafite gahunda ndende yo gukomeza ubukangurambaga mu babyeyi.

Bibutswa ko muri gahunda za Leta harimo n’uburezi kuri bose, kandi ko ari itegeko gushyira umwana mu ishuri, uzajya abirengaho akazajya afatirwa ibihano.

Bamwe mu babyeyi bo muri Gatsibo bakunze gutungwa agatoki ko bavana abana mu mashuri bakabohereza mu mirimo yinjiza amafaranga, nko mu birombe by’amabuye no kwirukana inyoni mu mirima y’imiceri.

Aba babyeyi bavuga ko ibi atari ukuri, ko ahubwo abana bamwe batwarwa n’ibigezweho, bakararuka bagata ishuri bashaka amafaranga ngo babibibone, nk’uko Kayijamahe Jean Marie Vianey abivuga.

Ati “Uburere bw’abana bwaragabanutse, ntibagishaka kumvira ababyeyi basigaye bafite ibibarangaza byinshi, ahubwo turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kubagarura mu murongo muzima.”

Bamwe mu badepite mu nteko ishingamateko, bari mu ruzinduko rw’iminsi 7 mu karere ka Gatsibo, kimwe mu bibazo bazibandaho ni icy’abana bata ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka