Kujyana abana mu irerero bifasha ababyeyi kutabahangayikira

Amarerero rusange afasha ababyeyi gukora imirimo y’urugo badahangayikiye abana, kuko baba bafitiye icyizere uburere bari buhabwe n’abandi babyeyi baba babasigaranye.

Nyuma y’ukwezi ku bufatanye n’umuryango AVSI, mu Murenge wa Musambira havutse Irerero, ryitabirwa n’abana 250 bo mu Tugari twa Karengera na Cyambwe. Ababyeyi bahamya ko gusimburana kurera abana, bituma bakora indi mirimo batuje, bitandukanye n’uko babasigaga bazerera mu baturanyi.

Uyu mubyeyi yakoze ako kurera none ategereje ko ababyeyi baza gutwara abana babo.
Uyu mubyeyi yakoze ako kurera none ategereje ko ababyeyi baza gutwara abana babo.

Ugiruwera Virginie, utuye mu Mudugudu wa Ruvumura mu Kagari ka Karengera, ufite umwana w’imyaka itatu, ati “Iri rerero ryaradufashije kuko ubusanzwe iyo wajyaga guhinga ugasiga umwana akirirwa azerera mu baturanyi, ugasanga rimwe na rimwe bamwinubye kubera imirire y’iki gihe iruhanyije, hari n’impungenge z’uko yahohoterwa; ariko ubu ihinga niritangira nzajya ngenda nta kibazo”.

Ababyeyi bigabanyijemo amatsinda bakurikije umunsi buri wese abonekara. Buri munsi saa moya haza ababyeyi 15 kurera no guteka igikoma kivuye mu musanzu wa 500 frw buri wese atanga mu kwezi, bakakigaburira abana saa yine.

Guhera saa tanu n’igice kugera saa saba ababyeyi cyangwa abavandimwe b’abana baza kubacyura. Nyirabizirema Jacqueline, wo mu mudugudu wa Nyarusange, avuga ko bituma bakurikira imibereho y’abana kuko iyo babagejeje mu rugo babakarabya bakabaryamisha.

Nyiranzeyimana Marie Soleil, uhagarariye AVSI mu turere twa Kamonyi na Muhanga, atangaza ko amarerero agamije gufasha ababyeyi guha abana uburere bwiza, nk’uko biri mu nshingano z’uwo muryango zo kurinda no kurengera umwana.

Abandi bakoze ako kurera barimo koza ibyombo.
Abandi bakoze ako kurera barimo koza ibyombo.

Ngo umuryango uha ababyeyi amahugurwa mu rwego rw’imirire no mu rwego rw’umuco. Aragira, ati “Amahugurwa tubaha, ni ajyanye n’uburere n’uburezi buboneye bya kibyeyi”.

Gahunda y’amarerero rusange, iri mu mihigo akarere ka Kamonyi. Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, atangaza ko mu karere hose hari amarerero ane y’icyitegererezo n’andi aciririritse ari mu midugudu imwe n’imwe, bakaba bateganya ko byibuze umwaka wa 2016/2017, uzarangira hari irerero muri buri kagari, muri 59 tugize akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka