Kenyatta University yasabwe ibisobanuro ku kayabo imaze gushora mu Rwanda

“Kenyatta University” yasabwe ibisobanuro n’abanyamategeko bo muri Kenya ku kayabo k’amafaranga imaze gushora mu Rwanda nyamara itaruzuza ibisabwa.

Kenyatta University yasabwe ibisobanuro ku kayabo imaze gushora mu Rwanda nyamara itaruzuza ibyangombwa byo kuhakorera.
Kenyatta University yasabwe ibisobanuro ku kayabo imaze gushora mu Rwanda nyamara itaruzuza ibyangombwa byo kuhakorera.

“Kenyatta University” imaze gushora miliyoni 3$ (abarirwa muri miliyari 2 na miliyoni 400FRW cyangwa miliyoni 379 z’amashilingi ya Kenya) mu gushing amashami yayo mu Rwanda no muri Tanzaniya, kandi ngo itarabanje kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi haba muri Kanya ndetse no mu Rwanda.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyanditse ko itsinda ry’abadepite bo muri Kenya rishinzwe kugenzura ishoramari rya Leta (Public Investments Committee, PIC)) ryasabye Paul Wainaina, Umuyobozi Wungirije w’iyo Kaminuza, Prof Wainaina, gusobanura ishoramari ryayo mu Rwanda no muri Tanzania(Arusha).

Nk’uko kibivuga, Prof Wainaina yagize ati "Twamaze guhabwa uburenganzira bwo gukorera i Arusha, ariko Minisiteri y’Uburezi yo mu Rwanda ntiraduha uburenganzira bwo gukorera i Kigali, gusa twamaze kwandika tubisaba." .

Prof Wainaina yasobanuye ko bakimara kwemererwa n’abagize akanama k’ubutegetsi, bumvaga bihagije, bityo batangira kwitegura gukorera mu Rwanda aho babonye inzu bashobora kuzigishirizamo baheraho barayigura.

Ati "Twe twatekereje ko tudakeneye gusaba icyemezo mu bugenzuzi bw’imari kuko twari dufite icyemezo cyaturutse mu kanama k’ubutegetsi kandi ako kanama kagizwe n’abantu batandukanye harimo, abanyamuryango ba Kaminuza ya “KU”, abagenzuzi b’imari ndetse n’abahagarariye Ministeri y’Uburezi, ubwo rero ubuyobozi bwa Kaminuza bwabonaga ko uruhusa rwatanzwe n’ako kanama ruhagije.”

Prof Wainaina, yongeyeho ko batigeze bamenya ko hari ibindi basabwa kugira ngo batangize ishami rya Kaminuza yabo.

Yagize ati “Ubu ni bwo twabwiwe ko twagombaga kubanza gusaba icyemezo gitangwa n’ubugenzuzi bw’imari. Turangije kugura inzu tuzakoreramo, ni bwo twabwiwe ko twagombaga kubanza gusaba icyo cyemezo."

Prof Wainaina, cyakora yemeza ko mbere yo gufungura amashami ya Kaminuza ya Kenyatta mu Rwanda no muri Tanzania babanje gukora inyigo zihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka