Karongi: Barasabwa gushyira imbaraga mu mashuri y’incuke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasabwa imbaraga zidasanzwe mu mashuri y’incuke kugira ngo umwaka wa 20016-2017 usige bageze ku kigereranyo cyifuzwa ku mubare wayo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya avuga ka muri gahunda yayo y’imyaka 10, Leta y’u Rwanda yiyemeje ko umwaka wa 2016-2017 uzarangira nibura buri mudugudu ufite ishuri ry’incuke riciriritse.

Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC Olivier Rwamukwaya asanga buri wese nabigira ibye bizabasha kugerwaho.
Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC Olivier Rwamukwaya asanga buri wese nabigira ibye bizabasha kugerwaho.

Ubwo yari muri aka Karere kuri uyu wa wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016 yagize ati” Imibare y’abana bajya mu mashuri abanza banyuze mu mashuri y’incuke baracyari bake, ariko binyuze mu kubikangurira inzego zose bireba, ubuyobozi bw’akarere, abafatanyabikorwa, amatorero buri wese nabigiramo uruhare, bizagerwaho.

Kuba tukiri inyuma rero nicyo cyatumye duhaguruka kugira ngo guteza imbere uburezi bw’incuke babashe kubigira ibyabo, buri Mudugudu ubashe kugira ishuri ry’incuke ndetse buri Kagari nibura kagire iry’icyitegererezo.”

N’ubwo Rwamukwaya atagaragaza ikigereranyo igihugu kigezeho muri iyi gahunda, Akarere ka Karongi ko kavuga ko kageze kuri 20% aho gafite amashuri y’incuke 87 mu Midugudu 537 ikagize, ubukangurambaga mu babyeyi akaba ari bwo bugomba guherwaho mu gukemura iki kibazo nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, Robert Hitumukiza.

Yagize ati” Amahirwe ni uko abafatanyabikorwa barabyumva, ahubwo ubu imbaraga ni ugushyirwa mu bukangurambaga ababyeyi bakajyanamo abana, kandi mwabyumvise ko amazu ahari akoreshwa gake nko ku nsengero n’ahandi mu bafatanyabikorwa nayo yakwifashishwa muri ubu burezi ariko bugakorwa.”

Abayobozi b'amashuri abashinzwe uburezi mu mirenge ya Karongi n'abafatanyabikorwa biyemeje umusanzu wabo mu mezi 10 buri mudugudu ukaba ufite ishuri ry'incuke.
Abayobozi b’amashuri abashinzwe uburezi mu mirenge ya Karongi n’abafatanyabikorwa biyemeje umusanzu wabo mu mezi 10 buri mudugudu ukaba ufite ishuri ry’incuke.

Padiri mukuru wa Paruwasi Birambo Safari Laurent nk’umwe mu bafatanyabikorwa ati:” Abaturage nibo bakirisitu bacu, icyo dukora turongera ingufu mu kubumvisha akamaro no kubashishikariza kujyana abana muri aya mashuri kandi no mu kubafasha kubaherekeza.”

Kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho, hanzuwe ko nibura mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, hashobora gushyirwaho umwaka umwe utegura ababura umwaka ngo batangire amashuri abanza, ariko hakirindwa ko bavangwa n’abatarageza igihe kuko bibagiraho ingaruka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka