U Rwanda rugiye gutangiza ishuri mpuzamahanga ry’ubugenge

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko mu Rwanda hagiye gutangira Ishuri Mpuzamahanga ry’Ubugenge rikaba ryitezweho kuzamua ireme ry’uburezi kuko rizibanda cyane ku bushakashatsi.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias, avuga ko ishuri mpuzamahanga ry'ubugenge rizazamura ireme ry'uburezi mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias, avuga ko ishuri mpuzamahanga ry’ubugenge rizazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias, yabitangaje kuri uyu wa 13 Kanama 2016, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye, bitabiriye amasomo ku bugenge azamara ibyumweru bitatu atangirwa i Kigali.

Aya masomo yatangiye tariki ya 1 Kanama 2016, yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Ubugenge (ASP) ku bufatanye na MINEDUC. Abaho buri myaka ibiri akabera mu bihugu bitandukanye kandi yitabirwa ahanini n’abanyeshuri bari mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza no hejuru.

Minisitiri Musafiri yemeje ko iri shuri rigiye gutangira mu Rwanda rizazamura ireme ry’uburezi ku rugero rushimishije.

Yagize ati “Bivuze ko kaminuza zacu zigiye kuzamurirwa ubushobozi, ntizigishe gusa bisanzwe ahubwo zigashingira ku bushakashatsi bwibanda ku bibazo bigaragara muri sosiyete, bityo zibashe guhangana mu ruhando mpuzamahanga rw’izindi kaminuza.”

Abitabiriye ikiganiro ku bijyanye n'ubugenge.
Abitabiriye ikiganiro ku bijyanye n’ubugenge.

Avuga ko iri shuri rizatangirana n’umwaka utaha rikazigirwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Safari Kagabo Abdu, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witabiriye aya masomo, avuga ko amufitiye akamaro kanini.

Agira ati “Aya masomo ni meza kuko atwungura ubwenge mu gukora ubushakashatsi. Ikindi tumenyana n’abarimu bo ku rwego mpuzamahanga bakora mu bigo bikomeye kuko byoroha kubagisha inama mu gihe ugize ikibazo mu bushakashatsi runaka.”

Alice Ikuzwe wiga muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, avuga ko kwiga siyansi nk’umukobwa ari byiza, akanabikangurira abandi bakobwa bacyumva ko atari ibyabo.

Alice Ikuzwe akangurira abakobwa kwiga siyansi kuko na bo bashoboye.
Alice Ikuzwe akangurira abakobwa kwiga siyansi kuko na bo bashoboye.

Ati “Kwiga siyansi ku bakobwa birashoboka, igikuru ni uko umuntu amenya icyo ashaka akagishyiramo imbaraga. Umukobwa arashoboye. Urugero ni uko mu batwigisha hano harimo abagore benshi. Abana bakiri mu yisumbuye nababwira ko siyansi itakiri iy’abahungu gusa ahubwo na bo bayitabire.”

Uyu mukobwa ugiye kurangiza “Doctorat” mu bijyanye no kubyaza amashanyarazi izuba, avuga ko yiteguye gushyira mu ngiro ibyo yize.

Aya masomo yitabiriwe n’abanyeshuri 76 barimo 20 b’Abanyarwada, akazasozwa ku ya 19 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka