Habaga ishuri rimwe ryisumbuye none hari asaga 36

Abatuye mu Karere ka Bugesera barizihiza imyaka 22 u Rwanda rwibohoye bishimira amashuri yisumbuye 36, mu gihe mbere habarizwaga rimwe.

Amwe mu mashuri yubatswe yigwamo na buri wese.
Amwe mu mashuri yubatswe yigwamo na buri wese.

Bugesera ni agace kahuye n’ihezwa mu mateka y’u Rwanda . Iryo hezwa ryanagaragariye mu burezi aho mu makomini atatu yari akagize, habaga ikigo kimwe cya Leta cy’amashuri yisumbuye.

Iki kigo ariko nacyo ngo cyari cyubakiwe impunzi z’Abarundi zabaga mu Murenge wa Rilima, nk’uko bivugwa na Habiyambere Jean wo mu murenge Rilima.

Agira ati “Izo mpunzi zaturushaga agaciro kuko iryo shuri niryo bubakiwe twe wasangaga ntacyo bibabwiye.”

Ibi kandi biragarukwaho na Mukaruriza Donata, uvuga ko abana bigaga hanyuma bahitamo abajya mu ishuri ryisumbuye ugasanga batarenga batatu kandi habaga hatsinze abarenga 20.

Uretse amashuri buri kagari hubatswe irererero.
Uretse amashuri buri kagari hubatswe irererero.

Ati “Njye ndi umwe mubanyeshuri babashije gutsinda ariko bambwira ko nta shuri rihari ryo najya kwigamo kuko ndi umututsi. Ibi byarambabaje cyane kuko abana narushaga batazaga inyuma yanjye nibo babonye ishuri maze bajya kwiga muyisumbuye njye ndicara murugo.”

Urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwazanye impinduka nziza no mu burezi by’umwihariko mu Bugesera hari ikigo kimwe cya leta cy’amashuri yisumbuye, ubu harabarirwa ibigo by’amashuri yisumbuye bya Leta 36, n’ibindi bitari ibya Leta bigera kuri birindwi.

Uretse kandi uwo mubare wiyongereye, abaturage baravuga ko ari n’uburezi budaheza, nk’uko bivugwa na Rutabana Jean.

Ati “Ubu abana bose bajya mu ishuri nta pfunwe kuburyo umunyeshuri ahanganye n’undi bigendeye ku bushobozi bw’umwana kuburyo n’umwana ushaka kureka ishuri bamushishikariza kurijyamo.”

Mu bigo 36 by’amashuri yisumbuye ya Leta, 32 ni Ibigo by’amashuri byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Iyi gahunda y’uburezi bw’ibanze no Kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashima kagame pe!Nibindi bizaza

Bizimana claude yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka