Begerejwe ishuri ariko bifuza ibyumba bihagije

Abiga mu ishuri ribanza rya Gitantu, mu Murenge wa Gasaka bishimira ishuri begerejwe ariko ariko bakavuga ko bidahagije kuko abanyeshuri bagicucikiranye.

Muri aka karere hari kugenda hubakwa amashuri atandukanye (Photo: Internet)
Muri aka karere hari kugenda hubakwa amashuri atandukanye (Photo: Internet)

Mbere y’uko iri shuri riherereye mu Karere ka Nyamagabe ryubakwa abana bajyaga kwigira mu wundi murenge ariko imvura yagwa ntibige, bitewe n’umugezi bambukaga, nk’uko bamwe mu bahiga babisobanura.

Bavuga ko mbere ritarubakwa bajyaga bahera hakurya y’uruzi ntibabashe kwambuka, cyane iyo imvura yagwaga ari nyinshi rwuzuye, bityo bigatuma n’abana bamwe bareka ishuri abandi bakarivamo burundu.

Umuyobozi w’iri shuri Evariste Kayihura, avuga ko bishimira ishuri ryegerejwe abana, ariko ko hakiri imbogamizi z’umubare w’abanyeshuri benshi usanga bigira mu cyumba kimwe.

Agira ati “Dufite ibyumba bikeya dufite nk’ishuri aho usanga nko mu mwaka wa mbere dufite abana 131 mu ishuri rimwe, aho usanga inshuke twigira mu rusengero, ikindi aka ni agace twifuzamo amashanyarazi byatuma ishuri rirushaho kubona iterambere no gukora neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha arizeza abaturage baturiye iri shuri ko hari gahunda yatangiye yo kongera ibyumba by’amashuri kandi bakagezwaho n’amashanyarazi.

Ati “Hari ibyumba byari byatangiye kubakwa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo byuzure vuba, ku buryo umwaka utaha, byibura twaba tuhafite ibindi byumba bitatu byinyongera, kugira ngo umwaka wa 2017 bizigirwemo.”

Ku bijyanye n’amashanyarazi, ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi na Minisiteri y’uburezi ubwayo, bari kwigwa uko hakoreshwa imirasire y’izuba mu kwegereza iri shuri amashanyarazi kugira ngo n’abakoresha ikoranabuhanga boroherezwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka