Bahangayikishijwe no kwirukanirwa agahimbazamusyi ka mwarimu

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya II mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe no kwirukanirwa amafaranga y’agahimbazamutsi ka mwarimu.

Abanyeshuri bavuga ko kubuzwa gukurikirana amasomo kubera amafaranga y’agahimbazamusyi ka mwarimu. Hari abo bigiraho ingaruka kuko mu gihe bageze iwabo bagasanga ntayo bafite bibaviramo kwirirwa bazerera kuko baba batemerewe gusubira ku ishuri bikaba byabashora mu ngeso mbi zitandukanye.

Ntawe ushobora kwemererwa kwinjira mu kigo aterekanye inyemezabwishyu.
Ntawe ushobora kwemererwa kwinjira mu kigo aterekanye inyemezabwishyu.

Abaganiriye na Kigalitoday ubwo bari bamaze kwirukanwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama/2016 ariko batashatse ko amazina yabo amenyekana bavuga ko kwirukanwa bibagiraho ingaruka zirimo kuba inzererezi kuko bahita bigira kureba za filime.Ibi kandi bishobora kubagiraho ingeso zitari mbi kandi banacitswe amasomo.

Umwe muri bo ati “Ingaruka bitugiraho cyane ni ugucikwa amasomo kuko ntabwo wacikwa amasomo umunsi wose ngo uvuge ko nta ngaruka uzagira ugiye gukora ikizamini. Nk’ubu nk’amasomo twacitswe agera muri atanu”.

Mugenzi we ati “Guta ishuri byo byavamo, kuko hari ukuntu umwana agenda agasanga umubyeyi nta mafaranga bigatuma hari abirirwa barimo kuzerera mu mihanda ugasanga ahuriyemo n’urundi rubyiruko rubi rukamwosha nawe akaba yinjiye mw’igurupe (group) y’abanyabyaha”.

Ubwo Kigalitoday yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo kuri kino kibazo, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya II Rukundo Anastase ku murongo wa telefone yavuze ko muri gahunda y’umunsi ntayo kuganira n’itangazamakuru afitemo.

Munyemana Desire avuga ko amafaranga yakwa abanyeshuri agenwa kubwumvikane bw'ikigo n'ababyeyi gusa ngo uko byagenda kose ntibyemewe ko umwana abuzwa kwiga.
Munyemana Desire avuga ko amafaranga yakwa abanyeshuri agenwa kubwumvikane bw’ikigo n’ababyeyi gusa ngo uko byagenda kose ntibyemewe ko umwana abuzwa kwiga.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburezi Munyemana Desire, avuga ko amafaranga yakwa abanyeshuri agenwa ku bwumvikane bw’ikigo n’ababyeyi, gusa ngo uko byagenda kose ntibyemewe ko umwana abuzwa kwiga.

Ati “Ubundi ntibyagakwiye gukorwa ngo batume umwana kuko buriya umwana iyo umutumye umubyeyi abandi biga hari ikintu atakaza kandi singombwa, kuko iyo wirukanye umwana ku masezerano wagiranye n’umubyeyi umwana niwe ubizira. Ubwo rero aho bibaye tuba tugomba kubacyaha kuko bitari mubyo baba baravuganye n’ababyeyi”.

Ku rwunge rw’amashuri rwa Muhoza II ku gihembwe abanyeshuri batanga amafaranga ibihumbi bitanu by’agahimbazamutsi ka mwarimu hakiyongeraho ibihumbi 13 byo gufatira ifunguro kw’ishuri hamwe n’andi 11400 yitwa amafaranga y’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SINUMVA SE AHUBWO ARI MINERVAL NKUWOGA ATAHA ATANGA. 12 YEARS Basic Education 12ybe ko mperuka umunyeshuri atishyura ayo yishuri yaje ate?

UMWANA yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka