Yatunguwe no guhembwa buruse yo kujya kwiga mu Budage

Donatha Kankindi urangije amasomo muri IPRC South, yatunguwe no guhembwa kuzajya kwiga mu Budage nk’umukobwa wagize amanota meza kurusha abandi muri IPRC-South.

 Donatha Kankindi (wa gatatu iburyo)
Donatha Kankindi (wa gatatu iburyo)

Ibi yabimenyeshejwe kuri uyu wa 23/3/2017, ubwo IPRC-South yatangaga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri bahize kuva iri shuri ryatangira mu Ukuboza 2012.

Iki gihembo cyatanzwe ku nkunga y’ikigo cy’Abadage ReMa, Donatha yavuze ko kimushimishije kandi bimutunguye.

Yagize ati “Birantunguye, nibajije nti ariko se buriya birashoboka? Sinari nazi ko ari njye mukobwa wagize amanota menshi kurusha abandi.”

Yanavuze ko n’ubwo ataramenya ibyo azemererwa kwiga n’igihugu azigiramo, dore ko ubundi arangije amashuri ye mu ishami ry’ubwubatsi, ibyo azahabwa byose azabyiga abishyizeho umutima, areba cyane cyane ibyo Abanyarwanda batazi kugira ngo bizagirire u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.

Ubuyobozi bwa IPRC-South buvuga ko Donatha Kankindi azajya kwiga mu Budage, kandi ko ibyo aziga bazabiganiraho, ni ukuvuga hamwe na Kankindi ndetse n’ikigo ReMa.

Mu ishami ry’ubwubatsi biga ubwubatsi, ububaji, gusudira ndetse n’umwuga wa kanyamigezi (plumbing).

Donatha avuga ko byose yabyumvaga ariko ko akunda plumbing kurusha, ku buryo ari na yo yifuza gukomeza kwiga.

Uretse Donatha, hanahembwe n’abandi banyeshuri bitwaye neza kurusha abandi mu mashami uko ari ane yo ku rwego rwa Diploma (A1).

Hanahembwa uwitwaye neza kurusha abandi mu barangije muri porogaramu z’umwaka (VTC), ndetse n’uwabyaje umusaruro ibyo yize muri gahunda ya NEP (amahugurwa y’amezi atatu).

Abanyeshuri barangije ku rwego rwa diploma ni 468, naho abarangije ku rwego rwa VTC ni 626, ariko muri abo 1094, abakobwa ni 90 gusa.

Donatha atekereza ko akurikije ko imyuga ari ingirakamaro, abakobwa batari bakwiye kuyitinya kuko idakomeye na busa.

Umumaro wo kwiga imyuga unashimangirwa n’umuyobozi wa IPRC-South, Dr. Barnabé Twabagira, uvuga ko abize imyuga batavamo abashomeri nk’uko bigaragara mu bandi bize amashuri makuru.

Ati “mu banyeshuri twigishije, abarenga 80% babonye akazi.”

Bamwe ngo bagiye bakabona bagisoza amasomo yabo, kuko hari ibigo biza gusaba amazina yabo bacyiga, abandi na bo bagiye
bakabona nyuma, ariko hari n’abagiye bihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mu byukuri KANKINDI Donatha najye twiganaga ariko mu byukuri afite ubuhanga butangaje kuko uretse guhiga abandi bakobwa n’umwana uzi kugena intego kndi agaharanira ko yayigeraho nk’uko yayigennye.Good luck KANKINDI!imana izakomeze kukurinda

SIBOMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Abayozi ba IPRC bamufashije nubona iriya burse barashishoje kuko Donatha,uretse n,ubuhanga bwo mu ishuri afite n,uburere.afite n ,impano y,ubusizi.amahirwe menshi kuri Donatha.

Rumongi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Uretse no kuba yarahize Abandi bakobwa,Donatha ni umwana ufite uburere ,usenga,kandi wabaye intyoza muri poesie,nibindi.Abayobozi barimo principal bamugeneye ririya shimo barashishoza cyane

Rumongi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Bjr, n’ukuri dushimiye IPRC iyo nkunga bateye uwo mwana w’umukobwa. Bravo

b.f. yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

iyo iprc ndayishimye cyane yo IRA cyafite umuco,yewe kibogira polytechnic iyigireho kuko ni agahinda kuba abarangizayo babaye indashyikirwa bo na bourse babaha yemwe biragayitse rwose.gusa iprs south uri indashyikirwa rwose

emery yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka