Umubyigano mu ishuri ubangamiye imyigire y’abanyeshuri

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Bisagara, mu murenge wa Mushikiri muri Kirehe bwemeza ko ubucucike mu mashuri ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi.

Hakorimana umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya Bisagara avuga ko ubucucike mu ishuri bidindiza ireme ry'uburezi
Hakorimana umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Bisagara avuga ko ubucucike mu ishuri bidindiza ireme ry’uburezi

Hakorimana Evariste, umuyobozi w’icyo kigo avuga ko bafite abana 2239 kandi hari ibyumba by’amashuri 25. Icyumba kimwe ngo kigirwamo n’abanyeshuri basaga 70.

Agira ati “Uwo mubare urakabije! Urabona kugira ngo mwarimu abashe kugera ku bana basaga70 ni ikibazo! Intebe imwe yicaraho abana batanu, umubyigano utuma abana badakurikira n’intebe zikavunagurika! Bidindiza ireme ry’uburezi.”

Akomeza avuga ko ubwo bucucike ari imbogamizi mu mitsindire y’abana kuko mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2015, abatsindiye kujya mu bigo bya Leta bicumbikira abanyeshuri ni babiri gusa.

Ndorimana Emmanuel, wiga kuri icyo kigo nawe yemeza ko ubucucike bw’abanyeshuri bubabuza gukurikira amasomo uko bikwiye.

Agira ati “Ntidukurikira neza amasomo kuko twicara tubyigana, bigakurura n’urusaku ntitwige neza. Twicara turi batanu ku ntebe igenewe batatu.

Twiga kandi nabi mudasobwa kubera kutagira umuriro! Twigishwa mu mutwe tutabireba, rwose mutuvuganire turebe ko twava ku ntera turiho natwe tukazamuka.”

Kazayire Judith, Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yijeje ubuyobozi bw’icyo kigo ubufatanye mu gushakira hamwe uko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri cyakemuka abana bakiga neza.

Ubwo Guverineri Kazayire yifatanyaga n’abanyakirehe, mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2016, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba bitatu kuri icyo kigo cy’amashuri cya Bisagara.

Agira ati“Tubyihutishe byuzure abana bazave mu biruhuko bagiyemo ibyo byumba byabonetse.”

Ubuyobozi bw’ikigo busanga mu gihe ibyo byumba bizaba bibonetse hari icyo bizafasha kuko ubucucike bw’abana mu ishuri buzava kuri 70 bakagera kuri 55.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwizeza ubuyobozi bw’icyo kigo ko mu minsi mike bazagezwaho amashanyarazi kuko umushinga wo kugeza umuriro mu murenge wa Mushikiri watangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Tubanje kubasuhuza,tunabashimira kubwo igikorwa cyiza mwa koze nange hanyuma y’ aho ubucucike bugabanukiye mukigo cya G.S Bisagara naratsinze ubu ndi Ngororero niga mumwaka wa kabiri (S2)

NTAGISANIMANA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Nabaturage bagire ubwitange kugira NGO uwo mushing a white.

mutari yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ni nacyo kibazo nyamukuru gitera ibibazo byinshi mu burezi

Joanna yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

mureke ababyeyi dutange umusanzu wunganira uburezi bizongera ireme ryuburezi ,kandi dukwiye no kwigira kuri pravate schools

Alfred yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

mureke ababyeyi dutange umusanzu wunganira uburezi bizongera ireme ryuburezi

Alfred yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

gusa ubirebye aubucucikebwabanyeshul sibyizamwakarebyekabyobozi ukomwabigenza murakozekutugezaho ubutumwa ndimubugarama mukarerekarusizi

niringiye Josua1 yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka