Ubucucike mu mashuri buratuma bamwe bicara hasi

Ubuke bw’ibyumba by’ishuri n’intebe mu karere ka Kayonza bwateye amwe mu mashuri kugaragaramo ubucucike bw’abana, bituma bamwe babura aho bicara.

Mu rwunge rw'amashuri rwa Rwisirabo muri Kayonza hari abana biga bicaye hasi
Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo muri Kayonza hari abana biga bicaye hasi

Intumwa za Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) zasanze mu rwunge rw’Amashuri rwa Rwisirabo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza, hari abana bicara hasi kubera kubura intebe.

MINEDUC iri mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu mashuri hirya no hino mu gihugu, aho irimo kwigisha ibijyanye n’ireme ry’uburezi ryagiye rinengwa n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo, Bangi Pontiano asobanura ko ishuri nta muyobozi ryari rifite kugira ngo asinye ku mpapuro zo kubikuza amafaranga yo gukoresha intebe zangiritse.

Yagize ati:"Uwayoboraga hano yagiye adasinye ku mpapuro zo kubikuza amafaranga yo gukoresha izi ntebe, ariko mu cyumweru kimwe tuzaba twazikoresheje".
Iri shuri riri mu gace kagiye kagaragaramo amapfa mu Burasirazuba bw’Igihugu, rifashwa n’Itorero New Life Ministries kubona igaburo ry’abana rya ku manywa, imyambaro n’amakaye.

Hanze y'ibyumba by'amashuri harunze intebe zangiritse
Hanze y’ibyumba by’amashuri harunze intebe zangiritse

Bangi avuga ko ubucucike bukabije bwaba bwaratewe n’uko hari abana baturuka mu bice bya kure baje kwiga aho bumvise ko bahabwa iby’ubuntu.

Urwunge rw’amashuri rwa Rwasirabo rufite abana 2,340 mu gihe mu mwaka ushize higaga abana 2,100; kandi ngo iyi mibare ikomeza kwiyongera uko imyaka igenda ishira.

Ikibazo cy’ubucucike bukabije kandi cyagaragaye mu rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Catholique, GS Muzizi mu murenge wa Rukara, E S Cyarubare n’ahandi.

Umwarimu witwa Uwamahoro wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza muri Muziz, ati:"Ubu nigisha abana barenga 120 ndi umwe, kubagenzura bose uko bikwiye biragoranye".

Ministeri y’uburezi ivuga ko ikibazo gikomereye amashuri, ari imicungire inoze y’ibikorwaremezo byayo, ndetse n’imikoranire itanoze hagati y’amashuri n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Dr Martin Ntawubizi uhagarariye itsinda rikorera mu karere ka Kayonza, ati:"Nta mikoranire y’amashuri n’izindi nzego ndetse hari n’ikibazo cyo kugundira amafaranga k’ubuyobozi".

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kayonza, Philbert Munyensanga ashimangira ko hari ibibazo amashuri atageza ku rwego rw’akarere, akaba yijeje abakozi ba MINEDUC ko agiye gufata ingamba nshya zo kunoza ireme ry’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka