Twigisha abana kuzisanga ku isoko ry’umurimo ryo ku isi hose- Wisdom School

Ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, no mu mashami yaryo y’ i Nyabihu, Rubavu na Burera, ryatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’igishinwa, hagamijwe gutoza abana umuco wo kuzabasha kurenga imbibi z’u Rwanda bashaka ubuzima.

Abana biga muri Wisdom iyo bavuga Igishinwa ntibategwa
Abana biga muri Wisdom iyo bavuga Igishinwa ntibategwa

Ni gahunda yatangiye muri Kamena 2018 aho muri iryo shuri ururimi rw’Igishinwa ruje rusanga izindi ndimi zinyuranye zigizwe n’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, n’ Igiswayire.

Nduwayesu Elia Umuyobozi wa Wisdom School, avuga ko kwigisha abana Igishinwa ari ukubaha amahirwe n’umwanya wo gutegura abana gukorera ku isi hose, mu gihe urwo rurimi ruza ku isonga mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku isi.

Avuga ko mu ntego z’ishuri rya Wisdom, harimo ugufasha abana kuzaba abikorera mu bihe biri imbere, baharanira kwibeshaho ubwabo aho gusaba akazi.

Ati“ Iyo urebye neza ibikorwa by’Abashinwa biragera mu isi hose. kwigisha abana igishinwa biri mu ntego za Wisdom zo gutegura abana kuzaba abikorera mu myaka iri imbere, kuko umwana twigisha muri Wisdom, si wa wundi uzajya gusaba akazi. Iyo utoza umwana kwikorera umwigisha n’uburyo azabasha kumvikana n’abanyamahanga”.

Nduwayesu Elia umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elia umuyobozi wa Wisdom School

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igishinwa itangijwe muri Wisdom, abana bagaragaza ko bayakiriye neza aho bakomeje kugaragaza ubumenyi muri urwo rurimi, bakaba babasha no kuganira muri urwo rurimi.

Mutoni Alliance wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ati tumaze ukwezi kumwe twiga Igishinwa. Ni ururimi rworoshye cyane ubu tumaze kukimenya,ngeze mu bushinwa nabasha kumvikana n’abo mpasanze ngakorana nabo bitangoye.

Ngirimana Alphonse umwarimu w’ururimi rw’Igishinwa muri Wisdom School, avuga ko atangazwa no kubona mu kwezi kumwe amaze acyigisha, abona abana bageze ku rwego rwo kuba bashobora kuganira muri urwo rurimi badategwa.

Arasaba ko urwo rurimi rwakwigishwa umubare munini w’Abanyarwanda mu kurushaho guhangana ku masoko mpuzamahanga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’imigabane, mu gukorana cyane cyane n’igihugu, cy’u Bushinwa gikomeje gushora imari m’u Rwanda.

Ngirimana Alphonse umwarimu w'ururimi rw'Igishinwa muri Wisdom School
Ngirimana Alphonse umwarimu w’ururimi rw’Igishinwa muri Wisdom School

Kugeza ubu ururimi rw’Igishinwa, ruri ku isonga mu ndimi zivugwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi, aho ruvugwa n’abakabakaba miliyari imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka