Rusizi: Abagororwa basabiwe impamyabushobozi zizabafasha gushaka akazi basoje ibihano

Abagororerwa muri gereza zitandukanye z’igihugu, bigishwa Ubumenyingiro butandukanye burimo, Ubwubatsi, Ububaji, ubudozi n’ibindi.

Abagororwa barifuza ko bajya bahabwa impamyabushobozi za WDA
Abagororwa barifuza ko bajya bahabwa impamyabushobozi za WDA

Iyi gahunda ikaba igamije kubafasha kuzisanga muri sosiyete bigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n’igihugu, basoje igihano.

Nubwo bigishwa iyi myuga bakayimenya bakayikora neza, ngo bahangayikishijwe nuko badahabwa impamyabushobozi yayo, izatuma bagira icyo berekana basaba akazi igihe bazaba barangije igihano.

Ni muri urwo rwego abagororerwa muri gereza ya Rusizi basaba ubuyobozi ko bajya bahabwa impamyabushobozi za WDA kuri iyi myuga, ngo kuko ibyo bakora babifitiye ubushobozi kandi babyigiye.

Misago Daniel yagize ati” Kuva hano ukagera hanze ntakintu ufite cyerekana ko wize icyo kintu, nta kazi dushobora kubona hanze, twasaba ko batwohereza izo mpamyabushobozi.”

Abakora akazi ko kudoda nabo bahuje ikibazo na bagenzi babo
Abakora akazi ko kudoda nabo bahuje ikibazo na bagenzi babo

Umwanzavugahe Theobard yungamo ati” Kujya gusaba akazi ukavuga ngo narize ntacyemezo, abantu ntibabasha kubyakira ariko icyo cyemezo kigaragara mu byukuri abantu bahita babona uburyo baguhamo akazi kubera ko uba werekano ko wabyize.”

Ubwo aheruka mu karere ka Rusizi, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnston Busingye, yasabye ubuyobozi bwa Gereza gufatanya n’akarere bakiga kuri iki kibazo, kigakemuka bidatinze.

Yagize ati” Nimuzane WDA iturebere ibiburamo tubishyiremo, ibahe impamyabushobozi. Iyi mpamyabushobozi ni ikimenyetso simusiga cyemeza ko umuntu yahindutse, kuko umuntu waje aha ari umujura iyo asohotse ari umubaji , tuba tumufashijeho kimwe cyakabiri cy’ubuzima bwe.”

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa ya leta Johnston Busingye, yasabye ubuyobozi bw'akarere gufasha kubonera abagororwa bize imyuga impamyabumeny
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya leta Johnston Busingye, yasabye ubuyobozi bw’akarere gufasha kubonera abagororwa bize imyuga impamyabumeny

Buri mugororwa wese ubishaka kandi witwaye neza mu gifungo cye iyo asigaje igihe gito yigishwa umwuga bitewe n’uwo ashaka kugira ngo igihe azaba afunguwe azabashe kwiteza imbere yihangira umurimo.

Bimwe mu bikorwa n'abagorororerwa muri Gereza ya Rusizi
Bimwe mu bikorwa n’abagorororerwa muri Gereza ya Rusizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka