Perezida Kagame yashimye inyiturano y’abize muri Oklahoma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko yashimishijwe n’imyigishirize ya Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma(muri Amerika), ndetse n’inyuturano y’abayizemo.

Perezida Kagame arashima ubwitange bw'abize Oklahoma
Perezida Kagame arashima ubwitange bw’abize Oklahoma

Abanyarwanda bize muri iyi kaminuza batanze amadolari y’Amerika ibihumbi 50 mu kigega cyashyizweho na Perezida Kagame, cyo gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko batishoboye kwiga muri Kaminuza ya Oklahoma.

Perezida Kagame yatangaje ibi mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu, cyo kwishimira ubufatanye bumaze imyaka 10 hagati y’u Rwanda na Kaminuza gikirisitu ya Oklahoma.

Yagize ati”Ni byiza kubona abarangije muri Oklahoma bagaruka kwitura igihugu cyabo; inkunga yabo ndetse n’ubufasha biratera intambwe ikomeye igana muri iki cyerekezo”.

Perezida Kagame yashimiye abarangije muri Oklahoma babasha gutsinda amasomo mu buryo buruhanije; ariko anashimira abakozi n’abiga muri iyo kaminuza, kuba bakirana urugwiro abanyeshuri b’Abanyarwanda bakabatuza mu ngo zabo.

Gaspard Twagirayezu, umwe mu bize muri Oklahoma, nawe ashimangira ko ku ishuri batozwa gukunda igihugu cyabo. “Twarebye video igaragaza umuntu witwa Bosco wagize ikibazo cyo kubura amazi, bidutera impungenge”.

Avuga ko we na bagenzi be bahise biyemeza kwegeranya amafaranga, baza gutanga amavomo y’amazi mu ntara y’u Burasirazuba.

Abanyeshuri bize Oklahoma bashima ubumenyi bahawe
Abanyeshuri bize Oklahoma bashima ubumenyi bahawe

Abiga muri Oklahoma bavuga ko amasomo bahitamo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi bw’ibikoresho(engineering), ndetse n’ubucuruzi; bijyanye n’ibyo Igihugu cyabo cy’u Rwanda gikenera mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Michael O’Neal, ni umwe mu bayoboye kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma; yavuze ko abayizemo Imana ndetse n’igihugu cyabo babategerejeho kubaka amahoro n’iterambere.

Ibirori byo kwizihiza imyaka 10 y'ubufatanye hagati ya Oklahoma n'u Rwanda
Ibirori byo kwizihiza imyaka 10 y’ubufatanye hagati ya Oklahoma n’u Rwanda

Kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri 2006; Abanyarwanda bamaze kuyigamo ni 341, barimo 157 bagiye kwigira muri Amerika, abandi 184, bigiye ku ikoranabuhanga bari mu Rwanda amasomo y’icyiciro cya gatutu.

Ikigega giterwa inkunga na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame cyishyuriye abanyeshuri 131 muri abo 341 barangije kwiga muri Kaminuza ya Oklahoma.

Kwizihiza imyaka 10 y'ubufatanye hagati ya kaminuza ya Oklahoma n'u Rwanda
Kwizihiza imyaka 10 y’ubufatanye hagati ya kaminuza ya Oklahoma n’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Byiza kabisa cyane kwiga muriryo shuri bisaba iki?
Ese harimo ayahe ma combination murakoze.

Sean damour yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

wa’0 nice kbs!! twishimiye iryo shuri kubumenyi buha abana babanyarwanda kndi u Rwanda rurushaho kwihuta mubumenyi bwa masomo atandukunye.

jado yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

nice kbs twishimiye iryo shuri,ESE bisaba iki kuryigamo?

jado yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

mwiriwe kwigayo bisaba iki
batanga scholarships?
Murakoze

sam yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

Umunyarwanda yabivuze ukuri koko. Ineza yiturwa indi. Aba bana b’u rwanda banteye ishema.

Gatama yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

tugira umuco mwiza wo kwitura ineza tuba twaragiwe nicyo kiza cyo kugira umuyobozi mwiza President Paul Kagame utugira inama nziza , kandi akaba ariwe utuma twumva tugomba gukorera igihugu kandi kugikorera kwiza ni ukukitura ineza kiba cyaratugiriye

kalisa yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

ni byiza kwitura igihugu cya dufashije tukagira aho tugera natwe tugomba gusubira inyuma tugafasha abanyarwanda

kalisa yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

turishimira imyaka icumi tumaze umubano wacu n’iyi kaminuza y’igihangane ku isi , ibi byose ariko twibuke ko tubikesha ubuyobozi bwiza buzi mubyukuri icyo umunyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bishaka , turagushimira by’umwihariko President Kagame

leandre yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

umubano n’amahanga ndetse nibigo bikomeye nkibi ni ukomeze rwose wogere, ibi ni ibya agaciro nicyo kiza cyo kugira umuyobozi mwiza kandi ureba kure Paul Kagame ni umugisha ukomeye cyane kuba banyarwanda

karemera yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka