Nyagatare: Hari ibigo by’ubumenyingiro bitarabona abarimu

Abayobozi b’amashuri y’imyuga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo barasaba ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA gukuraho urujijo mu kubona abarimu.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Kuva uyu mwaka w’amashuri watangira, ishuri ry’imyuga rya Cyondo mu murenge wa Kiyombe Akarere ka Nyagatare ririfuza abarimu bane harimo n’abashinzwe imyifatire.

Bamwe mu banyeshuri b’iri shuri babwiye Kigali Today ko biga nabi kubera kutagira abarimu bahagije. Ikindi ngo n’imyifatire yabo igerwa ku mashyi kuko nta barimu bashinzwe kubitaho bagira.

Iyakaremye Dieu donne umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Cyondo yemeza ko abarimu bacye bahari bavunika.

Uwa kabiri uturutse ibumoso.
Uwa kabiri uturutse ibumoso.

Agira ati “Ni ikibazo kuko abarimu bacye bahari bakora amasaha menshi kuko basaranganijwe amasomo, hari n’abo twongereyeho inshingano zo gukurikiranaimyifatire y’abanyeshuri. Mbega rwose ni ikibazo!”

Mu nama yo kuwa 17 Kamena uyu mwaka, yahuje Minisiteri y’Uburezi, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ikibazo cy’abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga cyagarutsweho.

Mukamparirwa Marie Claudine uyobora ishuri ry’imyuga rya Ngarama mu karere ka Gatsibo we yasabye ubuyobozi bwa WDA kubakura mu rujijo.

Ati “Iyo tugiye muri WDA batubwira ko akarere ariko kabakoresha ibizamini, bamara kubitsinda akarere kati ntitwabashyira mu myanya tutazabahemba, noneho tugahora mu rujijo, tumeze nk’aho dutereganwa.”

Nsengiyumva Irene umuyobozi wa WDA wungirije ushinzwe uburezi yasobanuye ko ngo WDA yashinzwe hagamijwe guhuza ibikorwa by’amashuri y’imyuga mu gihugu. Yavuze ko imishahara y’abarimu itari inoze kuko bahembwaga na minisiteri zitandukanye.

Yizeza ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka imishahara yabo izaba yagejejwe mu turere. Ati “Twabanje kunoza imishahara y’abarimu, byakerereweho gatoya, ariko amakuru mfite ni uko guhera ukwezi gutaha imishahara yabo izaba yagejejwe mu turere tujye tubahemba.”

Ubundi ngo ishuri ryamusabaga akarere umwarimu nako kakamenyesha WDA igasuzuma ko ifite ingengo y’imari izamuhemba, ikabona kukemerera kumushaka agakoreshwa ibizamini akajya mu kazi WDA ikamuhemba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka