Murundi: Ishuri ryari ryatangijwe mu buryo butemewe ryahagaritswe

Ishuri ryigenga ryari ryatangijwe i Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ryahagaritswe kubera ko ryatangiye mu buryo butemewe.

Aba ni bamwe mu bana bigaga muri iri shuri ryahagaritswe.
Aba ni bamwe mu bana bigaga muri iri shuri ryahagaritswe.

Iryo shuri ryubakishije amatafari ya rukarakara ryigagamo abana basaga 100. Abanyeshuri baryigiragamo ariko bigiragamo bigaragara ko imirimo yo kuryubaka yari igikomeza.

Bigaragarira ku ko ibyinshi mu byumba byaryo bitarashyirwaho inzugi n’amadirishya, nta gishahuro kiraterwa kuri izo rukarakara nta n’agasima karimo, ku buryo abana bigiraga mu ivumbi kandi bicara ku ntebe zizwi nk’“urubaho” na zo zigaragara nk’izidahagije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Murangira Saveri, avuga ko ba nyir’iryo shuri baritangije bafite gahunda yo guteza imbere agace ririmo kuko ari ahantu hatamaze igihe hatuwe.

Ishuri ryari ricyubakwa nubwo abanyeshuri bigiragamo.
Ishuri ryari ricyubakwa nubwo abanyeshuri bigiragamo.

Gusa ngo ubuyobozi bw’umurenge bwarikoreye igenzura, busanga ritujuje ubuziranenge bahita basaba ko rihagarika gukora.

Agira ati “Ni umuntu washatse kuzana amajyambere ariko natwe tumaze kurisura twasanze ritujuje ubuziranenge turarihagarika kugira ngo ribanze ryuzuze ibyangombwa. Ntabwo ari ishuri abana bakabaye bigiramo.”

Ibaruwa umurenge wandikiye iryo shuri urihagarika tariki 26 Gicurasi 2016, ariko ubwo twarisuraga tariki 16 Kamena 2016 twasanze abana biga.

Izi ni intebe abana bicaragaho mu mashuri na zo bigaragara ko zidahagije.
Izi ni intebe abana bicaragaho mu mashuri na zo bigaragara ko zidahagije.

Umuyobozi waryo, Pastor Murenzi Joseph Sande, avuga ko baritangije nyuma yo kubona ko nta shuri ryigenga ryabaga muri ako gace, ku buryo hari ababyeyi boherezaga abana kwiga mu mashuri yigenga yo mu mujyi wa Kayonza mu bilometero bisaga 40.

Ati “Hari ishuri ryatangiye mbere amashuri yigenga adahari, ababyeyi bafite ubushobozi bakohereza abana babo kwiga i Kayonza (mu mujyi), abandi bakabohereza Nyagatare.

Abadafite ubushobozi badusabye ko twabafatira abana turavuga ngo aho kugira ngo bicare batiga twabafata nubwo tutararangiza kubaka, bakaba biga.”

Iyi ni ibaruwa ishuri ryandikiwe n'umurenge urihagarika.
Iyi ni ibaruwa ishuri ryandikiwe n’umurenge urihagarika.

Umuyobozi w’iri shuri buvuga ko bahagaritse ishuri nk’uko bari babisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge.

Abana bagera ku 119 baryigagamo ngo bajyanywe mu ishuri rya Leta byegeranye na nyir’iryo shuri ryahagaritswe asabwa kubanza kurangiza imirimo yo kubaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi avuga ko iryo shuri ryasabwe gufunga kuko ritubatse, rikaba ritujuje ibisabwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi avuga ko iryo shuri ryasabwe gufunga kuko ritubatse, rikaba ritujuje ibisabwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka