MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagaragaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018.

Iyo umwaka w'amashuri utangiye abanyeshuri baba ari benshi muri gare ya Nyabugogo babyigana ngo babone imodoka zibajyana ku mashuri yabo
Iyo umwaka w’amashuri utangiye abanyeshuri baba ari benshi muri gare ya Nyabugogo babyigana ngo babone imodoka zibajyana ku mashuri yabo

Yabitangarije mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye ku wa Kabiri ku itariki ya 05 Ukuboza 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Isaac Munyakazi yatangaje ko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye y’umwaka wa 2018 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanijwe mu bihembwe bitatu.

Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira ku itariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire ku itariki ya 29 Werurwe 2018.

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira ku itariki ya 16 Mata 2018, kirangire ku itariki ya 03 Kanama 2018.

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira ku itariki ya 21 Kanama 2018, kirangire ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

kbx yi ngengabihe iteguye neza.

Mr TM yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Ndabasaba Ibisobanuro By’ukuntu Mwatubwiye Ko Igihembwe Cya 2 Kizamara 15 Weeks Kandi Tubaze Neza Twasanga Kizamara 16 Weeks! Mutubarire Neza Kandi Mutubarize Impamvu!

Alias Kamana yanditse ku itariki ya: 11-12-2017  →  Musubize

NKURIKIJE UKO BIMEZE NIBYO.ARIKO IGIHEMBWE CYA 2 KUVA 16/4/2018 NA3KANAMA2O18 BIZABA ARI IBYUMWERU 16.MUMFASHE NAMWE MUBARE,KANDI BAVUZE KO ARI IBYUMWERU15.

ERNESTUS yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

iyi ngengabihe ni byiza ko ibonetse hakiri kare.gusa birakwiye ko hahindurwa ingengabihe mu gihe cy’impeshyi abana bakajya baruhuka.murakoze.

elias yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Imana ihe umugisha abantu bategura bakatugezaho ingengabihe hakiri kare pe!

Niyonkuru Innocent yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ingengabihe ni ngombwa ariko birakwiye ko mukora ubushakashatsi n’ubushishozi mukorohereza umwana imyigire mu gihe cy’impeshyi, dushobora kwikoma abari baratuzaniye gahunda yo kuruhuka mu mpeshyi ariko ntitwakabaye twigomwa inyungu bitanga, abarezi nk’uko baherutse kubisabo ko impeshyi yagirwa ikiruhuko nk’uko byahoze kubyumva bivunira iki ababishinzwe kurenza uko nayo yaba impamvu yo kumugaza ireme ry’uburezi, ese sitwe nk’u Rwanda tubihomberamo ngo turarwanya ibyo abazungu b’abakoroni batuzaniye, erega bidufitiye umumaro ntacyo byaba bitwaye!! Bizatekerezweho nyaboneka!!!

Brian yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Igihembwe cya mbere bakabya kukigira gito kandi abana baba bavuye muri vacance ndende ku buryo le temps yo kongera kujya muri mood yo kwiga batangiye gufata rythme bahita baruhuka ku buryo biga bihuta kugirango barangize program y’igihembwe cya mbere

alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

ntitwakirengagizako vacance y’iki gihembwe ariyo iteganywamo akenshi ibihe byo kwibuka(icyumweru cyo kwibuka) ndetse akenshi na pasika niho iba iri kuba kireshya kuriya rero ntibibangamye cyane ahubwo abanyeshuri tujye tuva murugo twatangiye kwishyira muri mood yo gukoresha igihe uko tugifite

Joselyne yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka