MINEDUC irashimangira ko nta kaminuza yarenganijwe mu zahagaritswe by’agateganyo

Minisiteri y’Uburezi yongeye gushimangira ko amashuri makuru na za kaminuza zahagaritswe n’izahagarikiwe zimwe muri progaramme zitarenganijwe.

Ubuyobozi bw’iyo Minisiteri bwabitangarije mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Werurwe 2017.

Ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w'uburezi n'Abanyamabanga ba Leta
Ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w’uburezi n’Abanyamabanga ba Leta

Bamwe mu banyeshuri barebwa n’iki cyemezo bavuga ko barenganijwe, bakanongeraho ko icyo cyemezo cya MINEDUC kigiye kubadindiza.

“Batubwiye ngo ni ikibazo cy’abarimu, mu ishami ry’Ubuvuzi abarimu batwigisha n’abigisha mu ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni abarimu bamwe. Ntabwo numva impamvu batigeze bahagarika ab’i Huye ariko twe bakaduhagarika.”

Uku ni ko umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’i Gitwe ishami ry’uvuvuzi abisobanura.

Uretse abanyeshuri bavuga ko barenganijwe n’iki cyemezo, hari abayobozi b’amashuri na bo bagaragaje ko imyanzuro amashuri yabo yafatiwe itari ikwiye.

Muri abo harimo n’umuyobozi wa Rusizi International University, Dr. Pascal Gahutu, wandikiye Minisitiri w’intebe amusaba kurenganurwa.

Muri iyo baruwa yashimangiye ko Minisitiri w’uburezi amwanga, ku buryo guhagarika kaminuza abereye umuyobozi bifitanye isano n’urwo rwango.

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yanze kugira icyo avuga kuri ibyo birego, ariko Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yashimangiye ko ibyo birego bigamije guhishira amakosa iyo kaminuza yakoze yo gushyira imbere inyungu z’ubucuruzi kurusha uburezi.

Yagize ati “Abakoze buriya bugenzuzi barimo abanyamahanga badafite aho bahuriye n’ibyo uriya [Dr. Gahutu Pascal] yita ikibazo afitanye na Minisitiri. Ninabo bagaragaje ibibazo biri kugaragara muri iriya kaminuza.

Nimukurikira n’amateka y’iriya kaminuza muzasanga ishyira imbere inyungu z’ubucuruzi kurusha amasomo.

Uzashyira imbere inyungu kurenza uko yaha uburezi abana b’Abanyarwanda, Minisiteri ntizigera imwihanganira”

Munyakazi avuga ko Rusizi International University kimwe n’izindi kaminuza zahagaritswe by’agateganyo yeretswe ibyo igomba gukosora, mu gihe yaba yamaze kubikosora ikazahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora.

Abanyamakuru bari biteguye gusubizwa ibibazo babajije.jpg
Abanyamakuru bari biteguye gusubizwa ibibazo babajije.jpg

Kuba abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y’i Gitwe barahagarikiwe amasomo nyamara ishami ry’ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda i Huye ntirihagarikwe kandi bigishwa n’abarimu bamwe, abo banyeshuri babifashe nk’akarengane.

Gusa Minisitiri w’uburezi yavuze ko ibyo bitaba urwitwazo, bitewe n’uko abo barimu mbere na mbere ari aba kaminuza y’u Rwanda kuko ari yo bafitanye amasezerano, bikaba atari byo kubitirira kaminuza y’i Gitwe.

Yagize ati “Ntabwo wambwira ngo 70% by’abarimu bawe ni abaza gutanga amasomo baturutse ahandi [part time] naho 30% bakaba ari bo bakora ku buryo buhoraho.

Abo barimu niba ari aba Kaminuza y’u Rwanda bafite inshingano ya mbere yo kuzuza ibyo basabwa no gukorera akazi ka bo muri Kaminuza y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Uburezi yashimangiye ko nta kaminuza yarenganijwe, avuga ko izagaragaza ko hari ibyo yakosoye izahita ihabwa uburenganzira bwo kongera gukora.

Yanavuze ko abanyeshuri badakwiye kwinubira iki cyemezo, kuko kigamije kubaha ireme ry’uburezi rizabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Amashuri makuru na za Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ni enye, Rusizi International University (RIU) ifite icyicaro mu Karere ka Rusizi, na Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES) ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro.

Hari kandi Mahtma Ghandi University-Rwanda (MGUR) ifite icyicaro mu Karere Gasabo, na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) ifite icyicaro mu Karere ka Huye.

Amashuri yahagarikiwe zimwe muri porogaramu z’amasomo yatangaga by’agateganyo, yo ni atandatu, akaba ari University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT), na University of Gitwe (UG).

Harimo kandi Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), Institut Catholique de Kabgayi (ICK) na Institut d’Enseignement Superieur de Rugengeri (INES-Ruhengeri).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Aha buriwese avuga ibye uko abyumva, kdi uhagarikiwe ningwe aravoma, byose bizashira

Happy yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ariko ubuundi kuki ministeri y’uburezi ariyo igaragara mo akavuyo kadashira. iki nacyo ni ikibazo guverinoma y’u Rwanda ikwiye kwigaho pe!!!! Nonese umusaza wacu kuki adushakira ibyiza arko MINEDUC igahora ijajabya abantu.

Munyentwari Hesron yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

ARIKO YEWE MUZI GUSHAKA AMAFARANGA GUSA ABAJE BOSE MURAKIRA NGO BIGE NURSING DORE KO YAGOWE(NDAVUGA UNIVERSITY OF GITWE)MUZAJYE MUFATIRA INGERO KU BINDI BIGO BYIGISHA NURSING.
URUGERO(KABGAYI SNM,NYAGATARE SNM,RWAMAGANA SNM,KIBUNGO SNM)
MWABONYE ISHURI RYIGAMO ABANTU HAFI 200 KOKO UGASANGA PROMOTION IMWE IRAKABAKABA 500.UBWO KOKO ABO BANTU MURABAKURIKIRANA BIHAGIJE KOKO.IKIBABAJE NI UKO BAJYA KUVURA ABATURAGE DORE KO BAGOWE!KANDI AKENSHI UBA USANGA NTA NA BASE BAFITE KU BURYO BAKIGA NURSING NGAHO ABIZE SECRETARIAT,COMPUTER SCIENCE,ELECTRICITE,COMPTABILITE ,......N’IBINDI NGO BAGIYE KWIGA NURSING KOKO!OYA MUGOMBA KUVUGURURA IMIKORERE UBUZIMA BW’ABANTU SI UBWO GUKINIRAHO.MURAKOZE!

MUKUNZI yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Mbona harabayemo ukuri sinumva ukuntu gitwe yafata abarimu bakaminuza y’u RWANDA akaba aribo batanga amasomo gusa

EVARISTE yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

None se Minister yavuga ngo iki. Nagize amahirwe yo gusoma "report" yakozwe kuri imwe muri izi Kaminuza zahagarikiwe Program zimwe na zimwe.

Ikibabaje hari aho usanga ibivugwa bihabanye n’ukuri pe. Dufashe nk’urugero, urasanga programu iraregwa kutagira Laboratwari kandi nta somo na rimwe rihigishwa riyisaba cyangwa se ugasanga raporo ya Kaminuza "A" barayitiranya n’indi yindi ukibaza mu by’ukuri ibivugwa muri iyi raporo Kaminuza bireba

PM yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Ikibazo kigomba gukemuka kaminuza yagira gute 70% bya barimu bakora ibiraka bavuye muri university y’urwanda? Bituma basondeka basabwa gusaranganya igihe muri kaminuza nyinshi...on bazifunge Burundu niba zidashoboye gukora ibisabwa

Bruno yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka