Kwigisha hifashishijwe indirimbo bizatuma abanyeshuri batsinda neza

Uburyo bushya bwo kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza hakoreshejwe indirimbo bwiswe ‘World Voice’ ngo buzabafasha gutsinda neza kuko butuma bafata vuba amasomo.

Uhugura ari kumwe na bamwe mu barimu.
Uhugura ari kumwe na bamwe mu barimu.

Byatangajwe n’abarimu barimo guhugurwa kuri ubu buryo bushya, ni amahugurwa y’iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa 13 Kamena 2017, bakayahabwa n’Ikigo cy’Ubwongereza gitera inkunga uburezi n’umuco (British Council) ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB).

Ubu buryo ngo bufitiye akamaro kanini abanyeshuri mu myigire yabo cyane cyane mu ndimi, nk’uko Emmanuel Tuyishimire, wigisha muri GS Musasa muri Burera abitangaza.

Yagize ati “Bituma ibyo abana bize cyane cyane indimi nk’Icyongereza babifata vuba kandi babikunze kuko bitabarambira bityo ntibabyibagirwe. Umwana amenya amagambo menshi mashya, agakunda ishuri n’umwarimu we bityo agatsinda neza amasomo ye muri rusange”.

Abarimu barahugurwa ku buryo bwo kwigisha hakoreshejwe indirimbo.
Abarimu barahugurwa ku buryo bwo kwigisha hakoreshejwe indirimbo.

Yongeraho ko aya ari amahirwe agize nk’umwarimu kuko ngo mbere wasangaga hari ibintu bimwe na bimwe byo mu ndimi batabaga bazi uko byigishwa.

Ayebare Grace na we wigisha muri Kigali Parent’s School, yemeza ko ubu buryo ari bwiza kuko umwana indirimbo imuhoramo.

Ati “Biratworohereza mu myigishirize kuko iyo umwana umuhaye ubumenyi runaka mu buryo bw’indirimbo arabuzingatira kuko indirimbo imuhoramo cyane ko n’izisanzwe batajya bazibagirwa. Kuririmba ibijyanye n’isomo mbere y’uko ritangira bituma umwana aryinjiramo neza bityo ntihagire ikimugora".

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere rya mwarimu muri REB, Claudien Nzitabakuze, avuga ko ubu buryo buzatuma abana batagorwa n’integanyanyisho iriho ubu.

Ati “Kubera ko umwana yumva isomo ritamuremereye cyane ko aba asa n’ukina anaririmbana na mwarimu, bituma ibyo yiga bimworohera kubishyira mu bikorwa nk’uko integanyagisho iriho ibisaba. Ubu buryo butuma umwana yishimira ibyo yiga bityo akanabitsinda”.

World Voice yatangijwe mu Rwanda muri Werurwe 2017, hahuguwe abarimu 30 b’indimi n’abanyeshuri 60 bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bo mu Karere ka Muhanga.

Ubu harahugurwa abarimu 20 bakorera mu turere twa Burera, Gasabo, Muhanga, Musanze na Nyamagabe.

Uyu mushinga uri mu rwego rw’igerageza ngo uzamara imyaka itatu, bikaba biteganije ko ubumenyi bukubiyemo buzaba bwageze ku bantu 2400 bazigisha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Indirimbo ni nziza mu myigishirize y’abana kuko aho bari hose ndetse n’igihe icyo aricyo cyose abana bashobora kuzisubiramo ndetse banibwira ko barikwiririmbira nkuko bakunze kubyita ariko bituma wa mwana aguma mu mwanya wo kwiga arikumwe na mwarimu cyangwa batari kumwe cyane ko abana benshi bo mu duce twicyaro usanga batanagira wa mwanya wo gusubiramo amasomo baba bize.

MASENGESHO Bertin yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

Hi. Ni sawa kbs.

Dyna yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka