Kudafatira ifunguro ku ishuri birateza abakobwa gutwara inda

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko mu bituma bareka ishuri harimo kwimwa ifunguro rya ku manywa bakajya kwirwanaho hanze.

Mu gihe bamwe mu bana bafatira amafunguro ya ku manywa ku ishuri, abandi bajya hanze kwigurira amandazi, bakaba ari ho bakura imico mibi
Mu gihe bamwe mu bana bafatira amafunguro ya ku manywa ku ishuri, abandi bajya hanze kwigurira amandazi, bakaba ari ho bakura imico mibi

Bavuga ko aha ari ho bakura imico mibi irimo no kwemera impano z’ibiribwa zituma abazibahaye babashora mu busambanyi n’ubusinzi.

Agasantere kazwi nka “Dubai” gaherereye mu Kagali ka Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka, ngo kahinduye abana biga muri GS Ruyanza ibirara.

Umubyeyi ufite imyaka 20 utashatse kwivuga amazina, avuga ko amaze imyaka ine aretse ishuri, kuri ubu yonsa uruhinja rw’amezi abiri n’igice.

Iwabo bamuhaye inzu ku ruhande agomba gucumbikamo ukwe wenyine, bitewe n’uko ngo yaretse ishuri nyuma akaza gutwita ashutswe n’uwamubwiraga ko amukunda.

Agira ati “Ntabwo nashoboye kwiga bitewe n’ubukene, ntabwo banyishyuriraga, ubu nari kuba ndi mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.”

Kamonyi, mu gihe cy'igaburo rya saa sita ku ishuri, bamwe mu bana batishyuriwe n'ababyeyi bahinduka inzererezi hanze bashaka uwabaha ibyo kurya
Kamonyi, mu gihe cy’igaburo rya saa sita ku ishuri, bamwe mu bana batishyuriwe n’ababyeyi bahinduka inzererezi hanze bashaka uwabaha ibyo kurya

Bamwe mu rubyiruko rwo muri "Dubai"batiga,bahindutse abacuruzi b’amandazi, inzoga n’ibindi. Abo ni bo bacumbikira bakanagaburira bagenzi babo biga mu ishuri rya Ruyanza riri hafi aho.

Iyo isaha yo gufata ifunguro rya ku manywa igeze, abiga muri iryo shuri bishyuriwe n’ababyeyi amafaranga ibihumbi 12 nibo bonyine basigara mu kigo.

Abandi bake na bo bajya kurya iwabo, abandi bagatangira gukerakera mu gasantre bashaka amandazi cyangwa ibindi barya.

Uwitwa Nsabimana agira ati “Iyaba ishuri ryemeraga ko dutanga aya mafaranga 150 turira amandazi hano, nta mwana uba wizerereza hano hanze.

“Ibi ni byo bituma aba bakobwa batwara inda kuko baba bishyura amandazi y’abandi bariye ntibishyure. Mu mwaka ushize hari abakobwa twiganaga bagera muri batanu batwaye inda kubera iyi mpamvu.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Ruyanza, Boyi Daniel na bagenzi be bo ku bindi bigo, bavuga ko hari abanyeshuri bahabwa amafaranga n’ababyeyi, aho kuyaha ishuri bagahitamo kuyagura amandazi.

Ati “Ni benshi tubona iwabo bahaye amafaranga, aho kuyishyura ku ishuri bakajya bavunguraho make make bakayarira hanze.”

Abanyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwa Ruyanza bagirwa ibirara n'agasantre kitwa Dubai
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyanza bagirwa ibirara n’agasantre kitwa Dubai

Avuga ko GS Ruyanza rifite abana 2312, muri bo abataye ishuri mu mwaka ushize wa 2017 bari ku kigereranyo cya 5%, bahwanye na 115.

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) kuri ubu iri mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu, isaba inzego zirimo abarezi, abayobozi b’amashuri, ab’ibanze, abashinzwe umutekano n’abahagarariye amadini guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri.

MINEDUC ikomeza ivuga ko abayobozi babonekaho impamvu iyo ari yo yose ituma abana bata ishuri, bagomba kwirukanwa mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka