KT Global yatanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri

Umuryango mugari wa KT Global washyikirje ibikoresho by’amashuri ikigo cy’amashuri abanza cya Wimana, mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza basanzwe bafitanye no gushyigikira uburezi.

Mutambuka, umuyobozi w'icyo kigo ashyikirizwa ibikoresho bagenewe na KT Global
Mutambuka, umuyobozi w’icyo kigo ashyikirizwa ibikoresho bagenewe na KT Global

KT yanagize uruhare mu kubaka icyo kigo giherereye mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko abana baba kuri ako gasozi bajyaga kwiga kure bigatuma bava mu mashuri imburagihe.

Ephrem Mutambuka umuyobozi mukuru w’icyo kigo yavuze ko bishimiye kwakira impano bagenewe n’abafatanyabikorwa, kuko n’ubusanzwe bafitanye imikoranire myiza mu ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Tunejejwe no kwakira impano twagenewe n’abafatanyabikorwa bacu kandi twizeye ko tuzakomeza gukorana neza.”

KT Global isanzwe ifitanye imikoranire n'ikigo cya Wimana
KT Global isanzwe ifitanye imikoranire n’ikigo cya Wimana

Perezida wa TK Global Mr. Kyounglim Yun yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Wimana ku bufatanye bagiranye mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yavuze ko KT-Global yiyemeje gufasha gahunda za leta by’umwihariko uburezi n’ikoranabuhanga.

KT Global bashyikirije ibikoresho by’amashuri birimo mudasobwa 10 zizashyikirizwa abarimu bahigisha,ibitabo n’ibindi bikoresho bikenerwa mu burezi. Banageneye ibihembo Abanyeshuri bose biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Wimana.

KT Global ni yo yazanye KTRN noneho nayo ikaba ifite inshingano zo gusakaza internet ya 4G mu Rwanda hose.

KT yiyemeje gukomeza guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda
KT yiyemeje gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka