Kamonyi: Abana bakomeje guta ishuri bakajya gucukura amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri byo muri Kamonyi bituriye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro butangaza ko abana bakomeje guta ishuri bakajya gushaka amafaranga muri ibyo birombe.

Aha ni muri Kamonyi ubwo bacukuraga bashaka umwana wagwiriwe n'ikirombe yagiyemo gucukura amabuye y'agaciro
Aha ni muri Kamonyi ubwo bacukuraga bashaka umwana wagwiriwe n’ikirombe yagiyemo gucukura amabuye y’agaciro

Ibyo bitarangazwa mu gihe abana bane bo muri ako karere bagiye mu kirombe muri Gicurasi 2017, babiri bakahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’ishuri ribaza rya Murehe, Kagoyire Verena avuga ko mu mwaka wa 2016, abana 43 bataye ishuri, naho ngo kuva uyu mwaka watangira hamaze kugenda abanyeshuri 13.

Agira ati “Hari n’abandi biga basiba, ugasanga basibye nk’inshuro eshatu mu cyumweru. Hari abajya gucencura umucanga, abajya mu birombe, ifaranga ryamuryohera, akagenda agiye.”

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, iryo shuri riherereyemo agaya ababyeyi gushyigikira abana bata ishuri bakajya mu mirimo itabakwiye.

Agira ati “Babiba amatungo cyangwa imyaka mukaregera ubuyobozi, ariko ntawe urabura umwana ngo aze abitumenyeshe. Usanga ibibazo byo guta ishuri bibazwa mwarimu n’abayobozi kandi uwa mbere wagomye kubibazwa ari umubyeyi.”

Ababyeyi bavuga ko impamvu itera bamwe muri bo kureka abana bakajya mu birombe ari uko baba bakeneye ko babafasha gutunga umuryango ; nk’uko uwitwa Musangire Martin abisobanura.

Agira ati « Abo bana na bo iyo babonye nka 1000RWf, baragenda bakaryamo amandazi, andi bakayashyira ba nyina bakayagura ‘Shirumuteto’ (ifu y’imyumbati) urugo rwose rukarya ».

Umuyobozi w’umurimo mu Karere ka Kamonyi, Tumwine Venant asobanurira ababyeyi ko umwana utaragera ku myaka 18 y’amavuko ashobora gukora imirimo yoroheje ijyanye n’ikigero cye.

Ariko umwana nk’uwo ntiyemerewe gukora imirimo mibi ivunanye irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukora mu nganda, gukora mu buhinzi bw’icyayi cyangwa ikawa, kubaka n’ibindi.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yo ivuga ko ufatiwe mu cyuho akoresha abana imirimo mibi ahanishwa ibihano birimo gucibwa amande hagati y’ibihumbi 50RWf na 100RWf no gufungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo kirombe mwagifung ago kugirango AbaNa bate ishuri

Emanweri yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

Niba hari agasiringi gashobora gutoragurwa, higwe uko abo bana bazajya boroherezwa kwiga no gishaka ifaranga

Ndeshyo yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka