Kaminuza ya Mudende yadohoye amabwiriza y’imyambarire ku bakobwa

Kaminuza y’Abadivantiste y’Afurika yo hagati (The Adventist University of Central Africa/ AUCA) yadohoye amabwiriza akarishye y’imyambire ku bakobwa ariko basabwa kwambara bakikwiza.

Mbere yo kwinjira muri Kaminuza imyenda y'abakobwa yabanzaga gupimwa
Mbere yo kwinjira muri Kaminuza imyenda y’abakobwa yabanzaga gupimwa

Iyi kaminuza izwi ku izina rya Kaminuza ya Mudende cyangwa Kaminuza ya Masoro ni imwe muri Kaminuza zo mu Rwanda zizwiho gutanga amabwiriza akarishye arebana n’amasomo ahatangirwa ndetse n’imyambarire ku banyeshuri bahiga.

Dr Niyobuhungiro Aimable, umuyobozi mukuru ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri n’imibereho yabo muri iyo kaminuza, yatangarije Kigali Today ko bitewe n’imyemerere y’abayishinze nta na rimwe bemerera umunyeshuri ko yambara ibintu bijyanye n’uko we yishakiye.

Agira ati “ Iyi ni kaminuza yegamiye ku itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, umuntu wese uhiga tugirana nawe amasezerano tukamwereka ibyo yemerewe n’ibyo abujijwe, iyo ibiri muri ayo mabwiriza bimunaniye ntiyakwirirwa akomezanya natwe ariko usanga abantu benshi badukundira izo ndangagaciro”.

Dr Niyobuhungiro Aimable avuga ko bagendeye ku myemerere yabo batazigera bemerera umunyeshuri kwambara uko yishakiye
Dr Niyobuhungiro Aimable avuga ko bagendeye ku myemerere yabo batazigera bemerera umunyeshuri kwambara uko yishakiye

Iyo kaminuza amwe mu mabwiriza yayo avuga ko bitemewe kwambara imyambaro y’impenure, amaherena, imyenda ifashe umubiri, ibikomo n’imikufi kimwe n’indi mirimbo iyo ariyo yose.

Mu minsi yashize nibwo buri mukobwa cyangwa umugore wiga muri iyo kaminuza yapimwaga umuzenguruko w’ipantaro ye basanga yegereye umubiri we agasubizwa iwabo kuyikuramo nta mpaka zibayeho.

Dr Niyobuhungiro yemeza ko ubwo buryo bwakoreshejwe ariko bakaza kudohora nyuma yo gusanga amapantaro basabaga ko abanyeshuri bambara atakiboneka mu isoko ry’imyenda.

Ati “Igice cyo hasi twarakirengagije dusigara ducunga ko hejura umwambaro udahambiriye kubera ko twasanze ipantaro twasabaga abakobwa kwambara bitari byoroshye kuzibona mu isoko”.

Umwe mu bakobwa biga muri AUCA wirinze gutangaza amazina ye kubera ingaruka bishobora kumugiraho yabwiye Kigali Today ko ubwo bapimaga ipantaro zabo igice cyo hasi byababangamiraga.

Yagize ati “Ni ukuri byari ibintu bitubangamiye gusa ntibyamaze kabiri. Njye sinabirwanyije cyane kuko burya iyo umukobwa yambaye akikwiza nibwo ubona ko aba yiyubashye”.

Depite Mukazibera Agnes akaba ari Perezida wa Komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ubwo tariki 17 Ugushyingo 2017 komisiyo ayoboye yahasuraga yatangarije Kigali Today ko amabwiriza nkayo akarishye akunda gushyirwaho muri iyo kaminuza ntacyo yangiza ku bwisanzure bw’abahiga.

Depite Mukazibera Agnes avuga ko byari bikwiye ko amabwiriza akarishye ntacyo abangamiyeho komisiyo ayobora
Depite Mukazibera Agnes avuga ko byari bikwiye ko amabwiriza akarishye ntacyo abangamiyeho komisiyo ayobora

Ati “ Iyi ni kaminuza y’abadivantiste amabwiriza yose bashyiraho arebana n’itorero ryabo umuntu yahitamo kuyubahiriza cyangwa yamunanira akajya kwiga ahandi twe nka komisiyo nta nenge ayo mabwiriza tuyabonamo”.

Kaminuza ya Mudende yashinzweho mu 1979 ifungura imiryango tariki 15 Ukwakira 1984.

Yihariye udushya twinshi turimo ko umuntu usibye ibikorwa byateguwe na Kaminuza nta mpamvu acibwa amande kimwe n’uko umunyeshuri usibye inshuro enye mu isomo rimwe atemererwa gukora ikizamini cyaryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo se mureka kwisubiraho mukareba nta banyeshuri mwari kuzabona.

lili yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Nimukomereze aho Bantu b’Imana.Ishuri ryañyu riri ku isonga mu burezi n’uburere.

Habiyaremye jdamascene yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Rahira ko batazadohoka no kuri iyo myenda bagikomeyeho!
Imyenda bashaka n’ubundi izabura ku isoko, maze ndore!

Rwamaepera yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka