Ivuguruzanya ry’inzego ku kwambara impenure

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) hamwe na Ministeri y’Uburezi(MINEDUC), ntibishyigikiye ko abagore n’abakobwa bambara imyenda migufi izwi ku izina ry’impenure.

Imyambarire nk'iyi ku bana b'u Rwanda ngo ntibahesha icyubahiro
Imyambarire nk’iyi ku bana b’u Rwanda ngo ntibahesha icyubahiro

Abantu batandukanye barimo n’abaministiri muri Guverinoma y’u Rwanda batangarije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere, ko kunenga abakobwa bambara impenure ari ukubahoza ku nkeke.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko birambiranye ko abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire.

Abinyujije kuri twitter, Amb Nduhungirehe yagize ati ”Ufite ikibazo ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba”.

Igitekerezo cya Amb. Nduhungirehe cyashyigikiwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko imyumvire yo kubuza abantu kwambara uko bashaka nta shingiro ifite.

Uwitwa Dushimimana Marie-Anne uri ku ruhande rw’abumva bakwambara uko babyumva, asaba abantu bakibona abambaye impenure nk’ikibazo guhindura imyumvire.

Dushimimana agira ati” Ntabwo ari uko abantu bakwiye kubaho. Jye sintekereza ko imyambarire iri mu biranga uburere, kuko hari abambara uko babyumva kandi bakaba intangarugero mu mico no mu myifatire”.

Nyamara ingingo ya 24 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’amashuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere, itegeka uburyo abanyeshuri b’abakobwa bakwiriye kwambara.

Iyi ngingo igira iti”Abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane”.

Dr James Vuningoma avuga ko abari n'abategarugori bakwiye kwambara ibibahesha icyubahiro
Dr James Vuningoma avuga ko abari n’abategarugori bakwiye kwambara ibibahesha icyubahiro

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) nayo ivuga ko kwambara amajipo magufi ari ukwikoza isoni no gukoza isoni umuryango nyarwanda muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James agira ati ”Wambaye ijipo ngufi nawe ubwawe ugenda wikandagira”.

Akomeza agira ati ”Ikintu cyose gituma wiyubaha n’abandi bakakubaha ni cyo tuvuga mu muco. Abazaba bambaye ubusa batesha agaciro umuco, sosiyete iba ikureba, wowe ujye ureba abakureba uko bangana”.

RALC ivuga ko gushingira imyambarire ku twenda tugufi twa kera bitaga ishabure ari ukwibeshya, kuko ari two twariho icyo gihe kandi ngo nta yandi mahitamo Abanyarwanda bari bafite.

Ibi byashimangiwe na Muganga Rutangarwamabo umwigisha w’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, akaba n’inzobere mubyo Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo n’Ubuzima bwa muntu bushingiye Ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze, Imyitwarire ndetse n’imigirire.

Rutangarwamaboko yavuze ko gushyigikira kwambara impenure abifata nko gushyigikira amahono mu gihugu, ngo kuko iterambere ridashingiye ku muco ntaho ryageza igihugu, kandi ngo utagira imigenzo ntagira uko agenza

Ati" Iterambere ryose ridashingiye Ku muco riba ridashinga niyo rishinze ntirisakara kandi niyo risakaye ntiribura gutwarwa na serwakira mu minsi mike kuko umuco ari wo shingiro."

Muganga Rutangarwamaboko afata gushyigikira kwambara impenure ari amahano
Muganga Rutangarwamaboko afata gushyigikira kwambara impenure ari amahano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

kuri iki gitekererezo cya minister kubijyanye n’imyambarire y’impenure ntabwo bikwiriye ko afata umuco w’i burayi ngo awuzanye mu afrique cyane cyane mu rwanda ho mu giturage abategarugori bataramenya no kwambara amakariso(underwar) none ngo ni mini yewe njye narumiwe ni mukomeze mukiyobore muri ubu buryo muzaba mubibona nyuma, urugamba rw’amasasu twararutsinze ndetse tuhatahukana itsinzi koko ikomeye ariko urugamba rwo kurwanya ibitagenda neza ndavuga ubusambanyi buri mu gihugu, uburezi bwarapfuye mu muburyo bugaragarira buri wese keretse impumyi nibyo tugomba guhangana nabyo kandi tukabitsinda otherwise tuzaba nka sodom and gomore, Our Lord Bless our Country Rwanda God be with us forever.

kaka yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Njye ndabona twatandukirye. Muri message ya Minister, Ntahantu hagaragazako ashyigikiye impenure cg ko kwambara impenure aribyo bigezwe. We yavuzeko Guhoza umuntu kunkeke no kumubuza uburenganzira bwe aribyo bitagezweho. Kdi nanjye aho namushyigikira. Nonese ubundi muragirango Leta ibigenze gute? Ijye ibanza ipime imyenda yinjiye mugihugu se? Hashyirweho aba tailleur ba leta abe aribo bazajya badoda bonyine c? Wenda ku ishuri, Umwana yari akwiriye kubahiriza itegeko ry’ikigo, yarirengaho ikigo kikamuhana kuko aba yishe itegeko ry’ikigo kdi aba yaragiye ku ishuri yabanje kumenya amategeko. Nahose umuntu wiyambariye mini ye, aba yishe itegeko ryande? Hari n’igihe aba yishakira akayaga. Kdi ibyo mwita impenure nabyo, ni uburyo butabarika (not quantitative). Donc, buri wese ayita mini bitewe n’uko abyumva cg yarezwe. Mujye mufasha Leta Wenda munavuge muti umwenda ureshya na na 10cm cg 30cm. Ubwo kdi hashyirwaho abakozi ahantu hose bazajya bapima imyenda abantu bambaye.

Kakana yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Birababaje kubona Minisitiri muzima ashyira ku mugaragaro amarangamutima nk’ariya. Ese buriya ntabona ko ibyo yita uburenganzira bw’umukobwa ari ubuyobe!!!!

Harimo kurengera bikabije cyane.

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ndumva numiwe rwose kubona abayobozi nabo bashyigikiye kwambara ubusa. Ikiza ese ubundi bituzanira ni iki? Ngo ikibazo gifite umureba??? Ni nde utazi ko sosiyete ihindura umuntu? Ngo ntibijyanye n’igihe tugezemo?? Ubwo se ushatse kuvuga ko Abanyarwanda bambaraga bikwije, abayisiramu bose basigaye inyuma? Ntibajyanye rero n’igihe? Mwarangiza mukavuga ngo ibyaha by’ubusambanyi no gufata ku ngufu birimo kwiyongera kandi mushyigikiye ingeso zishukana zibyerekezaho?? Banyarwanda Banyarwandakazi kwigana ingeso nk’izo twitwaje ko zijyanye n’igihe ntacyo bitumariye.

Aime J. d’Amour N. yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Wabisomyehe ko minister ashyigikiye kwambara ubusa cg ko kwambara nk’abayislam ari ugusigara inyuma? Jya witonda mumagambo. Minister yavuzeko guhoza umuntu kunkeke cg kumubuza uburenganzira bwe bwo kwihitiramo aribyo adashyigikiye kdi ko bitakigezwe. Wowe c ushyigikiyeko umuntu akubuza kumera uko ushaka? ushyigikiye ko umuntu aguhoza kunkeke. Ubuse uwakubuza uburenganzira bwo kunywa itabi (ni urugero) wakumva bigezweho.

Kakana yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Tumenye vision turimo ikingenzi numutima ntabwo arimyambarire.

vava yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Nyamara bitangira byoroshye tekereza Minister w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta arabishyigikiye kweri ubwose azadutumikira asobanura ko impenure mumuco wacu ntakibazo? Nukumirwa gusaa! Ambassador, you need to stop this Nonsense you and who? What are you going to bring in.Rere ngo agahugu umuco akandi umuco nyamara Ambassador,Culture is unique ntago umuco ukoperwa. Ndakeka ubwo atari bwo burere uha abana bawe Ninka babandi bategura Education policies batazigishirizamo abana babo kumaradiyo bakabica basobanura nyamara abana babo batari muri iyo Education system bashyira mubikorwa.
Claude : Ngo ibibazo bihangayikishije society ntiharimo ibyimyambarire (INGARUKA NIZIKABYA ABE ARIBWO TUZAHAGURUKA)simyambarire nuko duta indangagaciro zumuco. Ese niba ntacyo bitwaye kuki uwambaye atyo agenda akurura atwikira aho umwenda utagera akurura,akurura namwe muzabirebe. Naho kwambika ubusa ibice byumubiri wawe ntibitera irari ahubwo bitera kumirwa ukumva nawe uramwaye wowe ubireba

Alias 2 yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Ko muvuga abakobwa mugasiga ba nyina,aho usanga umukobwa na nyina bashorerana bombi bambaye ubusa?Ese guha abigitsina gore ijambo no kubasubiza agaciro kabo bivuga kwambara ubusa?Ese abagore ntibasobanukiwe neza n’imiterere yabo?

chaufeur yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Nugusenga cyane

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

NUGUSENGA CYANE KUMVA NABAMWE MUBAYOBOZI BASHYIGIKIYE KWAMBARA IMPENURE NDUMVA BIKOMEYE IMANA IDUTABARE GUSA NSHIMYE UWO MUYOBOZI WO MURI MINEDUC IMANA IMUHE IMIGISHA NABANDIBOSE BATEKEREZE NKAWE NIHO ITERAMBERA RYACU RYAZAGERWAHO NAHO ABAMPAYE IMPENURE HABA MUKAZI CYANGWA KU ISHURI IGIHE BAGATEKEREJE IGIKORWA BARIMO UBWIBONE NIBWO BUBA BUBUZUYE

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Mwaramutse, Murakoze Turasaba ubuyobozin’ itangaza makuru ryacu, gukora ubuvugizi batubarize bariya bayobozi, niba amategeko agenga uburezi yashyizeho imyambarire ataratowe n’ abanyarwanda. Umwe mubayobozi ngo umufasha we bamuvugirije induru ndabishyigikiye niba barabonye afite imico itajyanye n’iyabanyarwanda niyo mpamvu bayivugije. Ese ubusirimu ni kwambara impenure? Bayobozi nimugaruke kundanga gaciro zanyu ibyo mwakopeye ahandi mujye mutoranyamo ibibabereye kandi bitabangamiye umuco wanyu.

Jeje yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

jye mbabazwa nuko buri munsi birirwa kuri media bavuga ngo
abana babakobwa batajyejeje imyaka yubukore barimo kubyara ,
batabyara se,ubundi se bambara ubusa bagamije iki? jya ujyereranya
urubyiruko rw,abakobwa na bahungu bari hanzaha,agakobwa kakagavu
kafite smartphone nibindi katahawe niwabo,ntamubyeyi ukivuga
keretse bashaka kwitaba police ,erega nibabashyigikire nibo bafite
amafaranga yo kubasohokana hirya nohino ,rubyiriko rwabahungu
basagirajyendo ntabagore dufite ,uwo bizijya binanira kwihangana
ajye apfa gushaka abo bagore babakobwa.

KANANI ERIC yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Ni nde muzi wambaye impenure akaba n’intangarugero mu mico no mu myifatire?
Igisubizo: NTAWE.
Ihene yaciye imbere y’intama akarizo yakazamuye, iritaragaza sinakubwira...iti: mbe ntama wambonye?Intama iti; NAREBYE NDUNAMA.
Umurundi na we yaciye umugani ati: uwahennye aheba iby’inyuma.
Abafite amatwi yo kumva,murumve.

Gamigani yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Erega uwigishije kwambara impenure ni we wigishije kuyirangaririra.
Nukuvuga ngo ubona impenure akarangara ahwanye n’uzambara.

Ngaho niba turi Abanyarwanda tumenye ko "Umwana mwiza ari usingiza ivuko rye".
Kandi niba turi abakristo "Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo (Yeremiya 6:16)

Rwamapera yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka