Inyubako zishaje zashakaga kubagwira zasimbujwe inshya

Abiga ku mashuri abanza ya Nyarubara muri Musanze, ntibagifite impungenge z’inyubako zishaje bigiragamo, kuko bubakiwe amashuri n’abanyarwanda baba mu Budage.

Bubakiwe amashuri mashya ku bufatanye n'abanyarwanda baba mu Budage
Bubakiwe amashuri mashya ku bufatanye n’abanyarwanda baba mu Budage

Abanyeshuri b’iri shuri ryubatswe mu mwaka wa 1978, baterwaga ubwoba no kuba amashuri ashobora kubagwira igihe cy’imvura, nk’uko Uwamahoro Valentine umwe muri bo abivuga.

Yagize ati “Imvura yaragwaga tugakuka imitima ndetse hagira n’ikindi twikanga tukumva ko ayo mashuri agiye kutugwira”.

Uwamahoro akomeza avuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri bishya babibonyemo igisubizo kuko ubu basigaye biga batuje.

Ati “Abakobwa twe twanashyiriweho icyumba kitugenewe kubera ibibazo byihariye dushobora guhura nabyo mu gihe turi ku ishuri. Ubu ntitugihangayitse”.

Tuyisabe Providence ukuriye Diaspora Nyarwanda yo mu Budage ari nayo yateye inkunga iyubakwa ry’aya mashuri, avuga ko basuye iki kigo babona amashuri ari ikibazo gikomeye.

Amashuli bari bafite kuva mu 1978 yari agiye kuzabagwaho
Amashuli bari bafite kuva mu 1978 yari agiye kuzabagwaho

Ibi byatumye batekereza kububakira kuko ngo babonaga gikomereye banyeshuri n’ababyeyi baharerera.

Ati “Twafashe icyemezo cyo kubaka andi asimbura ayo yari amaze gusaza kuko abana bagomba kwigira ahantu heza nk’abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu n’abanyarwanda.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze w’agateganyo, Habyarimana Jean Damascene ashima aba banyarwanda bagize igitekerezo cyiza, bagakusanya amafaranga bakubakira barumuna babo.

Icyo asaba abanyeshuri biga muri aya mashuri ni ukubyaza umusaruro amashuri bubakiwe.

Ati“Kwigira ahantu heza bizajyane no kongera umusaruro w’amanota meza”.

Abanyarwanda baba mu Budage bafatanyije n’itorero rya Pentekote mu Rwanda bamaze kubaka kuri icyo kigo ibyumba by’amashuri 11 byatwaye amafaranga arenga miliyoni 124 frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka