Yajyanywe muri ibi bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye agiye gutangira gukora iki kizami cya nyuma gisoza amashuri abanza, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016.
Gashumba Jacques ushinzwe uburezi muri aka Karere, yavuze ko uyu mwana yakoreraga ikizamini muri GS Kamabuye iri muri uyu Murenge.
Uyu mwana ngo yinjiye mu kizami nta kibazo cy’uburwayi agaragaza, ariko hashize akanya gato atangiye gukora ikizamini yahise afatwa n’uburwayi, atangira kuruka.
Yagize ati “Twihutiye kumujyana kwa muganga bamupimye bamusangamo malariya, bahita bamutera umuti umugabanyiriza umuriro no kuruka,nyuma y’isaha imwe twahise tumuha ibyo yakoreragaho akomeza ikizamini”.
Uyu muyobozi avuga ko yashoje ikizamini nta kindi kibazo agize, gusa akaba akiri mu bitaro yitabwaho ku buryo bishoboka ko atarara mu bitaro ngo kuko yatangiye koroherwa.
Gashumba avuga ko usibye uburwayi bw’uwo mwana, ibizamini bisoza amashuri abanza muri rusange byashojwe neza, naho ubwitabire bwabaye 95%.
Avuga ko 5% batabashije gukora iki kizami, kubera impamvu zitandukanye zirimo abimutse muri ako gace, abaretse ishuri bakajya gushaka amafaranga n’abandi batagaragaza impamvu bagize.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashaka amanota mfite kuri iyi code
Umuyobozi muzima aratinyuka akavugako hari abana mu karere kabo bajya gushaka FRS ntibige?ubwose ibyo President yabuze ntabyo yumvaga
Uwo Mwana Yihangane Azabitsinda.
Malaria Yongeye Kwaduka Gusa Ikibazo Cyamituel Nacyo Nikibayo Kuyibona Uretseko Nabazifite Kubona Umuti Ukomeye Ninzozi.
uwo mwana yihangane gusa abamukosora bazamwibuke...