Igikoma cyasubije abana ku ishuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Karongi bavuga ko gahunda yo kunywa igikoma ku ishuri yatumye bamwe mu bana bataye ishuri barisubiramo.

Kunywa igikoma ku ishuri byatumye bamwe mu barivuyemo bagaruka
Kunywa igikoma ku ishuri byatumye bamwe mu barivuyemo bagaruka

Munyaneza Edouard uyobora ikigo cya mashuri cya Kibari, mu murenge wa Ruganda avuga ko usibye no guta ishuri nta munyeshuri ugisiba.

Agira ati “Byonyine nta munyeshuri ukererwa kuko baza batanguranwa ngo badasanga igikoma cyanyowe. Kandi iyo urebye no gusiba byaragabanutse kandi uzi ko ari byo ntandaro yo kuva mu ishuri.”

Gahunda yo kunywa igikoma ku bigo by’amashuri abanza ishyirwa mu bikorwa ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).

Ikorera mu turere tune tw’igihugu ari two Karongi, Rutsiro, Nyamagabe na Nyaruguru, twatoranyijwe hakurikijwe ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye mu bana bahatuye.

Munyabarinzi Thomas umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Sanza mu Murenge wa Murundi, ahamya ko iyo gahunda yatumye abana 61 bari barataye ishuri bagaruka kwiga.

Agira ati “Twari dufite abanyeshuri ubonamo bamwe bafite inzara, wababaza bakakubwira ko batariye, ubu byarakemutse, twagiraga abanyeshuri 994 none dufite 1053, bivuga ko hari abari bararitaye bagarutse.”

Abanyeshuri nabo bahamya ko guta ishuri akenshi babiterwa n’inzara; nkuko umwe wiga mu kigo cy’amashuri cya Sanza abisobanura.

Agira ati “Nari mfite ikibazo cy’ubukene, ariko cyane nagorwaga no kujya mu ishuri nshonje.”

Nyirarukundo Veneranda ngo asanga ubuzima bw'umwana we bumaze guhinduka kubera iyi gahunda
Nyirarukundo Veneranda ngo asanga ubuzima bw’umwana we bumaze guhinduka kubera iyi gahunda

Ababyeyi bo mu Karere ka Karongi bavuga ko gahunda yo kunywa igikoma ku ishuri yafashije abana babo cyane kuko yatumye babyibuha; nkuko Nyirarukundo Veneranda abisobanura.

Agira ati “Iyi gahunda yaradufashije cyane, hari igihe ujya guhinga umwana akajya kwiga atariye, ubu rero nta kibazo kuko agerayo akanywa igikoma, kandi mbona uwanjye yarabyibushye.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert nawe yemeza ko kunywa igikoma ku ishuri yatumye abanyeshuri bagaruka mu ishuri ariko ntagaragaza umubare nyawo w’abataye.

Agira ati “Ku bigendanye n’ubuzima bw’abana ubona ko bigenda neza bameze neza, ariko igikomeye ni ku myigire kuko byagabanyije guta ishuri.”

Muri Karongi, gahunda yo kunywa igikoma ku ishuri yatangiye muri Kanama 2016. Igera ku bana ibihumbi 83 bo mu bigo 34, ikaba igomba kumara imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari ibigo birigusenyuka kubera kutanywa igikoma kuberako abana bagenda bimuka bagana aho banywa igikoma ahaaaa ntibizoroha!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka