Ifashishe "SMS" n’urubuga rwa REB umenye aho abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta boherejwe kwiga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaak, yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bamaze guhabwa amashuri bazigamo.

Munyakazi Isaac yifurije imyiteguro myiza y'umwaka w'amashuri wa 2018 ababyeyi abanyeshuri n'abarezi
Munyakazi Isaac yifurije imyiteguro myiza y’umwaka w’amashuri wa 2018 ababyeyi abanyeshuri n’abarezi

Kureba ibigo abanyeshuri boherejwemo, ngo ni kimwe n’uburyo abanyeshuri barebaga amanota bagize muri ibi bizami nk’uko Munyakazi yabitangaje.

Yagize ati" Ubu mushobora kureba ibigo abana boherejwe kwigamo mu mwaka wa mbere ndetse n’uwa kane w’ ayisumbuye."

Yakomeje agira ati" Ni ukujya ku rubuga rwa REB (www.reb.rw) ukajya ahareberwa ibigo abanyeshuri boherejwemo ugashyiramo icyiciro umunyeshuri yigagamo (P6 ku mashuri abanza na s3 ku cyiciro rusange) gikurikiwe na kode ye ugahita ubona ikigo yoherejwemo."

Ubundi buryo bworoshye, ngo ni ukwandika P6 cyangwa S3 muri telefone ahandikirwa ubutumwa bugufi ugakurikizaho code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489, maze ugahita umenyeshwa aho umunyeshuri yoherejwe.

Munyakazi yaboneyeho kwifuriza imyiteguro myiza yo gutangira umwaka w’amashuri wa 2018, abanyeshuri , ababyeyi ndetse n’abarezi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

mwiriwe,twifuzaga kubabaza igihe ibigo bizatangarizwa kubari barasabye guhindurizwa nyuma yaho bari barabohereje murakoze

shema Regis yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Ndahaka ikigo cyigisha ayamashami HGL

Haklzimana yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Mutwereke ikigo kizi kode 020306040012018

Abayisenga kezia yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

MWANDEBERA IKIGO UWUMUKIZA ALINE AZIGAHO KONDI KUGERAGEZA BIKANGA CODE S3 0403112OLC136 TEL 0785189988 NA 0728189988

NIYITEGEKA Fabien yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

MWANDEBERA IKIGO UWUMUKIZA ALINE AZIGAHO KONDI KUGERAGEZA BIKANGA CODE S3 0403112OLC136 TEL 0785189988 NA 0728189988

NIYITEGEKA Fabien yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

ababibonye badusobanurire uburyo babigenje kubereko njye ndi kubona amanota yagize ikigo ntikizeho. ukoresheje uburyo bari kutubwira . ikindi ku rubuga rwa reb aharebererwa ibigo ni hehe?

JOEL yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

mwiriwe nez mwandebeye ikigo nzigaho ko mbona byanze dore Code yange 0504011olc0732018 dore nimero mwamenyeshaho 0780281100

Tuyizere Alexandre yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

nigute umuntu yareba ikigo yohererejweho kuri Internet? mumfashe

innocent yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

mumfashe rwose umwanawange nta kigobamushyiyeho cod ni 0504111OLC036.bikunze mwamenyesha kuriyi nimero 0726692102&0787345663.murakoze.

Murinzi xavier yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

ukoresha SMS ubona ahobakohereje

Uwimana Lomuard yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

mumfashe kurebere uyumwana ahantu aziga nibisabwa byose, arangije s3, akaba yitwa MUHOZA Gilbert, code yikizami ni S30405132OLC046 njye ndikubireba bikanga? mwanabitwohereza kuri whatsup number 0787461713/ 0728353862. muraba mukoze cyane

muhutu jean paul yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

nasabaga ubuyobozi bwa reb kuzaza bongera amanota y’ibizamini bya leta budakurikije umubare wabatsinze ahubwo bufate amanota fatizo bazaza bongeraho buri mwaka uko amashuri arangiye.

ndikumana Cedrick yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Mumbabarire Munsobanurire Ukuntu Umuntu Areba Amanota Yumwana Kuri Internet Ngewe Byarananiye

Umungeri Diane yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka