Hari ibigo bihitamo kwima abanyeshuri iby’ibanze kuko ngo babyangiza

Bimwe mu bigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza bihitamo gukupira umuriro n’amazi abanyeshuri babyo, ngo kubera ubukubaganyi no kwangiza ibikorwaremezo.

Hari abanyeshuri bafungirwa amazi kubera ko banengwa kuyangiza
Hari abanyeshuri bafungirwa amazi kubera ko banengwa kuyangiza

Kuri uyu wa Mbere tarki 5 Gashyantare 2018, niho iki kibazo cyatahuwe ubwo abakozi ba Ministeri y’uburezi basuraga Akarere ka Kayonza kugira ngo barebe uko uburezi buhagaze.

Dr Martin Ntawubizi, Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, umwe mu bagize itsinda ry’Abasura ibi bigo yavuze ko ari inshingano za bose kuko n’abarezi baba bakwiye gutoza abanyeshuri babo gufata neza ibikorwaremezo.

Yagize ati "Usanga nta mirimo yindi babatoza uretse kubigisha amasomo asanzwe. Kutabatoza ibyo ni ko kubima uburere, bongeraho no kubabuza uburenganzira bwabo kuko twasanze babima amazi n’umuriro.”

 Mu mashuri amwe amwe hari ahatagira amashanyarazi nko mu buryamo bw'abanyeshuri
Mu mashuri amwe amwe hari ahatagira amashanyarazi nko mu buryamo bw’abanyeshuri

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye ibigo by’amashuri guha abana uburenganzira ku muriro n’amazi byabafunze, kugira ngo babashe kwiga uko bikwiriye.

Bamwe mu barezi usanga bitana ba mwana n’ababyeyi, ah bavuga ko uruhare runini ari urw’ababyeyi kurera abana babo, nk’uko umwarimu witwa Mukansoro Marie Jeanne yabivuze.

Ati ”Abana baturuka mu miryango yifashije usanga ntacyo bakora iwabo. Bagera na hano ntibagire ikintu batekereza gukora, ndetse nta n’ubwo bita ku byo bahasanze.”

Abanyeshuri baganiriye na Kigali today basobanura ko bamenyereye imvugo ivuga ngo ”Nta munyeshuri uba mukuru”, ariko basaba ubukangurambaga bubumvisha ko bagomba kugira inshingano.

Abakozi ba MINEDUC barimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu bagenzura ibitera ireme ry'uburezi guhora rinengwa
Abakozi ba MINEDUC barimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu bagenzura ibitera ireme ry’uburezi guhora rinengwa

MINEDUC ivuga ko kwima abana ubu burenganzira bibateza umwanda, ingeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge no kubura uko biga.

Yatangije gahunda y’ubukangurambaga mu mashuri hirya no hino mu gihugu; hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ”Uburere n’Uburezi bwiza, ishingiro ry’Uburezi bufite ireme.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ARIKO HARI IBYO MINISTERI YUBUREZI ITITAHO KANDI BYINGENZI PE .....HARI IKIGO NZI CYISHURI KIGENGA MU MUJYI WA HUYE ABANA BADAKINA NGO BADAKORESHA AMAZI MENSHI ...NGO BATARYA CYANE, NGO BATANGIZA AMASAHA YA ETUDE IKIBABAJE KIRI BOARDING USHINZWE UBUREZI MU KARERE ARABIZI AZI UMUMARO WO GUKINA KU BANA ARIKO NTACYO BIMUBWIYE WE ICYE NUKO AZIKO AFITE AKAZI ABANDI BABUZI....NGO HARI USHINZWE IMIKINO NUMUCO WE SHWI IBYO NTABYO AZI.......MBWIRA WIZE KUVA SAA MBIRI UGEZA SAA KUMI NIGICE KOKO NTUKINNYE IBYO SI UKUKWICA MU MUTWE KOKO IKIZA NUKO ABANYESHURI BAGENDA BAHAGABANUKA NYINE ARI UBUNDI NI IGIFUNGO CYUMWIHARIKO NDABARAHIYE

Theo yanditse ku itariki ya: 7-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka