Guverinoma yizeje inkunga ngo ireme ry’uburezi rigerweho mu mashuri yose

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yizeje Kaminuza y’u Rwanda inkunga ya Guverinoma kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho mu mashuri yose mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abarangije muri Kaminuza y'u Rwanda muri 2017
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017

Yabitangaje mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri ibihumbi 8366, barimo abagore 3251 n’abagabo ibihumbi 5115, barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu gatanu tariki ya 25 Kanama 2017.

Kuva amashuri makuru na za kaminuza bya Leta byahurizwa muri Kaminuza imwe rukumbi mu 2013, ni ubwa mbere abayitangiriyemo yitwa Kaminuza y’u Rwanda barangije.

Niyo mpamvu Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri yabise “Imfura za Kaminuza y’u Rwanda”.

Minitiri w’Intebe Murekezi, witabiriye uwo muhango yasabye abahawe impamyabushobozi kurangwa n’ubunyagamugayo muri byose kandi bakihangira imirimo aho kwirirwa basaba akazi.

Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku iterambere ryihuse hakenewe umubare munini w’abantu bafite ubumenyi butandukanye burimo ubumenyi mu ikoranabuhanga n’ubumenyi-ngiro.

Agira ati “Ariko kugira ngo bizashoboke birasaba ko kaminuza n’amashuri makuru arimo aya Leta n’ay’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta mu burezi kurushaho kugira uruhare rugaragara mu burezi bufite ireme.”

Yakomeje abasaba guharanira uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no gufasha abarangije amasomo yabo kurushaho gutinyuka kwihangira imirimo no gukora neza akazi ku bakabona n’ubwo avuga ko ari bake cyane.

Ni mu gihe bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza bavuga ko nta cyizere cy’akazi, ariko bagahamya ko bazagerageza kukihangira bakurikije ibyo bize n’ubwo abenshi usanga bavuga ko mu masomo bahawe harimo icyuho kubera ibikoresho na laboratwari bidahagije.

Patrick Uwayisenga, warangije mu bijyanye n'ubutabire avuga ko bagiye kwifashisha ibyo bize bagakora uruganda rw'imitobe n'urw'amasabune
Patrick Uwayisenga, warangije mu bijyanye n’ubutabire avuga ko bagiye kwifashisha ibyo bize bagakora uruganda rw’imitobe n’urw’amasabune

Patrick Uwayisenga, umwe barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ubutabire (chemistry) mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, avuga ko afatanije n’abo biganye batangiye gutegura umushinga wo gukora imitobe n’amasabune.

Agira ati “Ngiye gufatanya na bagenzi banjye dukore kompanyi ikora ibijyanye n’ubutabire twize dukore amasabune, imitobe ndetse n’imiti y’ibihingwa. Gahunda irahari kandi tuzabikora pe!”

Akomeza avuga ko iyo kompanyi yabo izaba ikorera i Muhanga kandi ko batangiye gushaka ibyangombwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB). Ati “Hamwe na bagenzi banjye turateganya kwiteza imbere mu bintu twize.”

Muri abo banyeshuri barangije amasomo harimo babiri birangije icyiciro cy’ikirenga (PhD), 276 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters) n’abarenga 7700 barangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Abandi ni abahawe impamyabumenyi mu myuga no mu byiciro bitandukanye (diploma).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza kandi birasihimishije ireme ryuburezi rirakenewe(inkingiyiterambere)

DieudonneGakenke yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Iyo nkunga leta isohora iracyenewe,ariko nabo bajye basohora iyo nkunga banamenye ko abo bayihaye yabagezeho. Nkubu nkari inkunga ihambwa ibiga mu manayini iryanye n’ifunguro rya saa sita abayobozi bibigo bakayijyanira ubundi bagatuma andi ,hano iNYAMASHEKE MURI MACUBA ibyo birahari cyane ku bigo bya baporo

Nshimiyimana Abel yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka