Gukora radio ntaho yabyize byamuhesheje minerivali ya miliyoni

Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze radiyo ntaho yabyize, bituma Banki ya Kigali imugenera inkunga ya miliyoni 1Frw yo kumufasha gukomeza amashuri ye.

Turikumana yerekana uko yaterateranyije ibyuma byavuyemo radiyo ivuga
Turikumana yerekana uko yaterateranyije ibyuma byavuyemo radiyo ivuga

Turikumana ni umwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ukomoka mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

Ku myaka 16, ni umwe mu bana batangiye gutanga ikizere nyuma yo gutangira guterateranya ibikoresho bikaza kuvamo radiyo ivuga.

N’ubwo atigeze amenya ise umubyara no gukurira mu muryango ukennye, ntibyamuciye intege, kuko n’ubusanzwe akunda no kujya ku ishuri.

Iyo urebye iyi radiyo usanga ikozwe mu bintu bisanzwe, birimo amashashi, inshinga aba yatoraguye n’ibindi bikoresho bike byo mu maradio baba bagiye bajugunya.

Turikumana yavukiye mu muryango ukennye cyane, ku buryo yakuze atazi se
Turikumana yavukiye mu muryango ukennye cyane, ku buryo yakuze atazi se

Avuga ko afite inzozi z’uko iyi radiyo ye ivugira kuri ’flash disk’ azayishyiramo na FM kugira ngo ibe yuzuye.

Inzozi ze ni ukuba umuntu ukomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi ngo ntaziharira ubumenyi bwe.

Bank ya Kigali icyumva uwo mwana ufite ikifuzo cyo gukomeza kwiga yahise imugenera inkunga ya miliyoni 1Frw, kugira ngo akomeze amashuri ye.

Umuyobozi wa BK TechHouse Regis Mugema yashimiye Turikumana imbere y'abandi banyeshuri bose
Umuyobozi wa BK TechHouse Regis Mugema yashimiye Turikumana imbere y’abandi banyeshuri bose

Regis Rugema umuyobozi w’ikigo cya BK gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga ’BK TechHouse’, yavuze ki igikorwa bakoze ari icyo gushyigikira abakiri bato kugira ngo mu Rwanda no muri Afurika hazave abanyabwenge n’abavumbuzi.

Yagize ati "Intambwe yo guha Isae inkunga ya miliyoni imwe ni mu rwego rwo gufasha abana bafite ubuhanga mu ikoranabuhanga. Uyu mwana akwiye kubera urugero abandi benshi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Very nice kabisa. BK keep rocking, Regis nawe we expect much from you. You are the next Einstein/ Steve jobs if I can say that.

Jonas yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Iyo umwana abaye umugabo aba uwa se , yaba ikigwari akaba uwa nyina. Ubu se umubyara aramutse akiriho(sinzi neza niba akiriho) ubu yahita agaragara rwose.

Ndashimira cyane iki gikorwa cyiza BK yakoze, bizatuma n’abandi bana bagira ishyari ryiza ryo kuba bagira ibikorwa by’intashyikirwa bakora bityo bikazamura ubumenyi bwabo.
Murakoze namwe ku bw’iyi nkuru rwose.

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

BK Yakoze igikorwa cyigenzi nibindi bigo bikomeye bigomba kwigiraho bigateza imbere abantu bose bafite innovation murwanda bikadufasha kwitezimbere

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ubwo se na nyina ntazi se w’umwana?

COPPA BARRY yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka