ESSI Nyamirambo yugarijwe n’ibibazo birimo no kudahemba abarimu

Abarimu b’ishuri ryigisha siyansi rya kisilamu “ESSI Nyamirambo” baravuga ko ireme ry’uburezi rishobora guhungabana kubera kudahembwa.

Ishuri ryisumbuye ESSI-Nyamirambo riravugwamo ibibazo byo kudahemba abarimu
Ishuri ryisumbuye ESSI-Nyamirambo riravugwamo ibibazo byo kudahemba abarimu

Iri shuri hamwe n’umusigiti wiswe uwo kwa Kadafi i Nyamirambo, byubatswe mu 1979, kuri ubu rikaba ryigwamo n’abanyeshuri barenga 700.

Abarimu 35 baryigishamo binubira ko hashize amezi atatu badahembwa ku mpamvu bavuga ko zitabareba zo gukumirirwa inkunga ishuri rihabwa na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Umwe mu barimu yagize ati ”Ubuyobozi bw’iri shuri butubwira ko hari inkunga ryahagarikiwe; ariko tubona abanyeshuri bishyura amafaranga; kuki batayakoresha kugira ngo baduhembe!”

Akomeza agira ati “Wakora ute utariye! Abiga kuri iri shuri batsindaga ku rugero rw’100%; ariko abarimu baraza kwadukana ingeso yo kugurisha amanota cyangwa ibizamini.”

Umuyobozi Mukuru wa ESSI- Nyamirambo, Mohfod H. El Roinia yasobanuriye Kigali today ko ari ubwa mbere habayeho kudahemba abakozi mu myaka 40 ishuri rimaze rishinzwe.

Ati “Amafaranga dukoresha mu guhemba abakozi no gukoresha indi mirimo ibera mu kigo, ni inkunga duhabwa na Leta zunze ubumwe z’abarabu, ariko ibanza kunyuzwa muri Libiya.

“Ayo mafaranga kandi anyuzwa kuri konti z’amabanki ya Amerika kugira ngo avunjwe mu madolari, ariko kugeza ubu ayo mabanki yakumiriye ko amafaranga atugeraho. Turayategereje muri iki cyumweru, insha Allah.”

Mohfod asobanura ko amafaranga y’ishuri ababyeyi batangira abana ari make ku buryo ngo adahagije abakozi bagera ku 120 bakorera icyo kigo bose.

Yabisobanuye ati “Abanyeshuri batanga amafaranga atarenga miliyoni eshatu, mu gihe ayo dukeneye yose atagomba kuba munsi ya miliyoni 17; uzaze wirebere buri kintu.”

Ibi bisobanuro ariko abarimu ntibabyumva kuko ngo inyubako z’iri shuri zirimo gusanwa.

Ubuyobozi bw’aba Islam mu Rwanda buvuga ko atari ESSI Nyamirambo gusa ifite ikibazo, ahubwo ngo ibigo byabo byose byahagarikiwe inkunga iva mu Barabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka