Bugesera: Baba inzererezi kuko nta mashuri y’incuke bafite

Ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko nta mashuri y’incuke ahagije bafite bigatuma babura aho bajyana abana babo.

Amashuri y'incuke atuma abana bakurana ikinyabupfuka kandi bakunda kwiga
Amashuri y’incuke atuma abana bakurana ikinyabupfuka kandi bakunda kwiga

Aba babyeyi batangaza ibi mu gihe muri ako karere hari amashuri y’incuke 18 gusa, ari mu mirenge itandukanye.

Nyiramana Venancie utuye mu murenge wa Rweru muri Kintambwe avuga ko ayo marerero ari make cyane kandi ari kure yaho batuye.

Agira ati “Aho nshobora kumujyana byibuze byansaba gukora ibirometero hafi icumi, ubwo rero bituma ntamujyana kuko ntabasha gukora ibyo birometero, akaba ariyo mpamvu nsaba ko natwe bayatwegereza.”

Mugenzi we witwa Sekamana Paul wo mu murenge wa Mareba avuga ko ubuyobozi bukwiye kubagoboka maze bukabubakira irerero kuko byafasha abana babo.

Agira ati “Abana bacu birirwa bazerera, ibyo bigatuma bajya mubiyaga bakiri bato kuburyo niyo babageze imyaka yo gutangira ishuri batabishobora kuko barigeramo bikabananira kuko baba baratangiye gukorera amafaranga bakiri bato.”

Akomeza avuga ko baramutse babonye irerero byabafasha maze abana babo bagakura bakunda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel yemera ko kugeza ubu amarerero abarizwa muri aka karere adahagije.

Agira ati “Ubu twihaye intego ko umwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017 ugomba kurangira akarere kubatse andi marerero 16 yiyongera ku yarahari.

Ibyo kandi bizakomeza kuko intego ari uko buri mudugudu ugomba kugira byibuze irerero kandi ibyo bigomba kugerwaho bitarenze umwaka wa 2020.”

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques avuga ko ababyeyi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kujyana abana babo mu irerero.

Agira ati “Ubusanzwe twihaye intego yuko umwana ugomba kujya mu irerero agomba byibura kuba afite umwaka n’igice.

Ariko usanga hari abashaka kubazana batarageza kuri icyo gihe tukabangira kuko hari byinshi cyane ibyo kurya byihariye kandi kubibona bikaba byagorana.”

Uyu muyobozi avuga ko ababyeyi bamaze kumenya ko iyo bashyize abana babo mu marerero bituma bakura neza bafite uburere n’uburezi, bigatuma babasha gukora imirimo yabo neza kuko baba bizeye aho basize abana babo.

Ati “ Ubu umwaka utaha nawo twihaye intego yuko ugomba kurangira twubatse andi marerero 12 mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’aho amarerero atari cyangwa ari kure.”

Gahunda ya leta y’u Rwanda ni uko buri mudugudu ugomba kuba ufite irerero. Akarere ka Bugesera gafite imidugudu 581.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka