Baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bakoraga bajya kwiga

Abanyeshuri bo mu Kagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha barishimira ko batazongera gukora urugendo rurerue n’amaguru bajya kwiga.

Aya mashuri yubakiwe abanyeshuri bo mu murenge wa Nzahaha azatuma batongera gukora urugendo rurerure bajya kwiga
Aya mashuri yubakiwe abanyeshuri bo mu murenge wa Nzahaha azatuma batongera gukora urugendo rurerure bajya kwiga

Babitangaje ubwo muri ako kagari hatahwaga ibyumba bitanu by’amashuri, ku itariki ya 12 Ukuboza 2017.

Ibyo byumba bitanu bije bisanga ibidi 13 bishya byubatswe mbere n’ibindi bitandatu byasanwe. Byubatswe n’abaterankunga barimo Hands Around the World, RSVP n’itorero ry’ADPR, byose byuzura bitwaye miliyoni 108RWf.

Abanyeshuri bo mu Kagari ka Kigenge bavuga ko mbere ibyo byumba by’amashuri bitarubakwa bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nzahaha.

Abo banyeshuri bahamya ko urwo rugendo rwatumaga badakurikirana amasomo neza ariko ubu ngo bishimiye ko batazongera gukora urwo rugendo; nkuko umwe muri abo banyeshuri witwa Ihorahabona Jean Marie Vianney abivuga.

Agira ati “Tujya kwiga Nzahaha dukoresha isaha ebyiri kugenda no kugaruka. Hari bagenzi banjye bagiye bakomereka kubera kugongwa n’amagare n’imodoka. Uretse ko n’amasaha tugendamo ariyo twagakwiriye gusubiramo amasomo, urumva gutsinda biragoye.”

Mugenzi we witwa Irakoze Ariette agira ati “Turishimye kuva ikigo bakitwegereje! Nk’ubu amaguru yaturyaga none tubonye amashuri hafi ahubwo bongereho n’andi kuburyo twese dutangira kwigira hano.”

Ibyumba by'amashuri bizatangira kwigirwamo mu mwaka w'amashuri 2018
Ibyumba by’amashuri bizatangira kwigirwamo mu mwaka w’amashuri 2018

Ababyeyi bavuga ko bari bafite ikibazo gikomeye cy’abana babo bajyaga kwiga kure. Ibyo ngo byatumye bakusanya umusanzu kugira ngo bubake amashuri hafi; nkuko Hakizimfura Felicien abivuga.

Agira ati “Twari dufite ishyaka ryo kubona abana bacu biga hafi kuko hari abana bagongwaga mu muhanda kubera guturuka kure, imvura ibanyagira, twumva ko natwe tugomba kugira uruhare mu kubaka amashuri, dukusanya miliyoni 1.5RWf.”

Kageruka Benjamin, ushinzwe ireme ry’uburezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) avuga ko Leta ifite gahunda yo kwegereza abana bose amashuri.

Agira ati “Mu bihugu byateye imbere ariho icyerekezo cy’u Rwanda kigana, umwana yiga ibyiciro by’amashuri adakoze ingendo kuko bituma abana bose bajya mu ishuri bakiga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka